Uyu mupaka (One Stop Border Post (OSBP) uhuriweho n’ibihugu byombi wanyujijweho ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 51,4 z’amashilingi byavuye muri Tanzania bijya mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2020/2021.
Ni mu gihe mu 2015/2016 ibicuruzwa byanyujijwe kuri uyu mupaka bigana mu bihugu byombi byari bifite agaciro ka miliyoni 34,5 z’amashilingi nk’uko byagaragajwe n’isuzuma ry’inteko ishinga amategeko mu karere.
Agaciro k’ibicuruzwa byinjiye muri Tanzania bivuye mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze kuri uyu mupaka kagera kuri miliyari 9,8 z’amashilingi mu 2020/2021 ugereranyije na miliyari 5,6 z’amashilingi mu 2015/2016.
Iyi mibare ni iyagarajwe n’isesengura ryakozwe na Komisiyo ishinzwe ubucuruzi n’ishoramari mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Umupaka wa Rusumo (Rusumo OSBP) wafunguwe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania muri Mata 2016 ndetse utangira gukora muri uwo mwaka.
Uyu mupaka uri mu irenga 12 y’ingenzi ikoreshwa hirya no hino mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi mipaka yashyiriweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa no kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu birindwi bigize uyu muryango.
Urujya n’uruza ku mupaka wa Rusumo rwakozwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ubwo u Rwanda rwafungaga umupaka warwo ku binjira, gahunda yamaze igihe gito mu 2020/2021.
Nyuma yo gukuraho amabwiriza akumira ingendo, iyi raporo ivuga ko umubare w’amakamyo yemerewe kwinjira muri Tanzania yageze kuri 285 avuye kuri 90 ku munsi naho abagenzi bagera ku 1700 bavuye kuri 500 ku munsi.
Igihe kugenzura amakamyo bimara cyaragabanyijwe kigera ku minota 30 ndetse igabanuka kurushaho ku bagenzi badafite imizigo nk’uko inkuru ya The Citizen ibivuga.
Abacuruzi bato bashyiriweho uburyo bubafasha kwinjira ku mupaka.Ku ruhande rw’u Rwanda, igihe kugenzura ikamyo imwe byamaraga cyaragabanyijwe kiva ku masaha ane kigera ku minota 30 nyuma y’aho umupaka uhuriweho utangiriye gukora.
Mu bihe bisanzwe umupaka wa Rusumo unyurwaho n’abagenzi bagera ku 1200, amakamyo 320 yinjira mu Rwanda naho 250 agasohoka agana muri Tanzania buri munsi.
Nubwo bimeze bityo, abadepite basanze hari imbogamizi zikizitira imikorere y’umupaka ku mpande zombi.
Izo zirimo imisoro itangana ku ruhande rw’ibihugu byombi n’ibindi byishyuzwa bitarahuzwa ku rwego rwa EAC, ku buryo biteza urujijo mu bacuruzi. Ibi ngo ntabwo byihariwe n’uruhare rumwe ahubwo bigaragara kuri buri gihugu.
Itegeko rigenga imyishyurize y’imodoka z’inyamahanga zitwaye ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi na ryo ntirirahuzwa na byo bikaba bikoma mu nkokora urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Mu gihe u Rwanda rutanga iminsi 14 y’ubuntu ishobora kongerwa rukishyuza amadolari ya Amerika 30, Tanzania yemera iminsi irindwi y’ubuntu ikishyuza amadolari 20 mu minsi 30 kandi iyi minsi ntishobora kongerwa ngo imodoka ibe yaguma ku mupaka.







Ibitekerezo 0