Muri Kamena uyu mwaka nibwo Inkomoko, ku bufatanye na MasterCard Foundation batangije umushinga wa Miliyoni 2.3 z’Amadorali ya Amerika agera kuri miliyari 2.2 Frw yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato n’abacirirtse.

Ni inkunga biteganyijwe ko izagera ku bagenerwabikorwa 3500. Icyiciro cya mbere cyari kigizwe na ba rwiyemezamirimo 1000 bo mu nkambi zitandukanye n’ahazikikije.

Mu cyiciro cya kabiri hazafashwa ba rwiyemezamirimo bato n’abacirirtse 1000 hitawe ku ku ngaruka Covid-19 yagize ku bikorwa byabo, kugira ngo bahangane nazo banashyireho ingamba nshya kandi zirambye ku bikorwa byabo.

Umuyobozi wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima, yavuze ko ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bafite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu ariko bahura n’inzitizi zitandukanye zidakwiye kwirengegizwa.

Ati “Nubwo inama nziza zaba zitangwa gute, rimwe na rimwe imishinga mito iba ikeneye ubufasha bw’amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa. Izi nkunga zizafasha ba rwiyemezamirimo mu Rwanda kumenyekanisha ibicuruzwa bishya, cyangwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo no kubona abakiriya n'amasoko.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ku mbaraga Guverinoma iri gushyira mu rugendo rwo kuzahura ubucuruzi bwa ba Rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bwakozweho na Coronavirus.

Ati: “Igihe icyorezo cyakwirakwiriye, Guverinoma yahuye n'ikibazo gikomeye cyo gufata ibyemezo; twibajije niba dukwiye guhagarika iby’ubukungu tukita ku buzima. Ariko nk'uko twabibonye, hafashwe ibyemezo bikomeye, ariko hashyizweho ingamba na politiki kugira ngo ubukungu bwagize ingaruka bugaruke. ”

Guverinoma iherutse gutangaza ikigega cya Miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika kizafasha mu kuzahura bukungu. Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko ari imwe mu ngamba zo gufasha abacuruzi harimo n’abo ba rwiyemezamirimo.

Umuyobozi wa MasterCard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba yavuze ko kubera coronavirus imirimo yabuze na ba rwiyemezamirimo bato bagahura n’ibibazo, kandi ko kugira ngo biyubake bisaba ingamba zitandukanye.

Ati “Ingamba zikomeye zizadufasha kumenya uko tugomba gukomera nyuma ya Coronavirus n’uburyo twahagana n’ikindi kibazo cyabaho.”

Umuyobozi ushinzwe ibyanya byahariwe inganda no korohereza abajyana ibicuruzwa mu mahanga mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Sayinzoga Diane, yavuze ko iyo nkunga iziye igihe ndetse ko RDB ikeneye inkunga nk’iyo iva no mu yindi miryango.

Imishinga mito n’iciriritse igizwe 98% by’ubucuruzi mu gihugu. 55% by’inkunga ya Inkomoko izahabwa ubucuruzi buciriritse naho 18% ku bucuruzi buto cyane.

Kugira ngo rwiyemezamirimo ahabwe inkunga hazarebwa uko umushinga wunguka, kuba uri mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi cyangwa mu rw’amahoteli no kwakira abantu.

Ba rwiyemezamirimo bato bakora mu buhinzi n'ubworozi bari mu bazitabwaho n'inkunga ya Inkomoko
Ba rwiyemezamirimo bato bakora mu buhinzi n'ubworozi bari mu bazitabwaho n'inkunga ya Inkomoko