Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse kwemeza 6.5% nk’ inyungu yaka amabanki y’ ubucuruzi, igira ngo izi banki nazo zigabanye inyungu zaka abakiriya bazo. Iyi nyungu yagiye igabanywa, ivanwa kuri 7.5% muri 2012 igera kuri 6.5% ari nayo iriho ubu.
Nk’ uko ikinyamakuru The East African kibivuga, Banki Nkuru y’ u Rwanda yerekana ko inyungu yakwa ku nguzanyo ari 17 %, ikaba ifatwa nk’iri hejuru cyane ku baka inguzanyo.
Banki y’Isi igaragaza ko inyungu ya 17% isubiza inyuma benshi mu bifuza inguzanyo, ari nabo bishyura byose nk’ iyo banki y’ ubucuruzi yafashe amafaranga muri Banki Nkuru ku nyungu iri hejuru.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa aherutse gutangaza ko igihe cyari kigeze ngo amabanki arebe uko agabanya inyungu zitangwa n’ababa baratse inguzanyo, kuko amaze gutera imbere ku buryo bugaragara.
Icyo gihe yagize ati "Iyo turebye aho tugeze ni byo koko tubona amabanki afite ubwinyagamburiro, bityo akwiye kuba yagabanya inyungu yaka ku nguzanyo.”
N’ubwo inguzanyo zihabwa abikorera zikomeje kwiyongera, imbogamizi ziterwa n’ inyungu iri hejuru nazo zirigaragaza. Ukwiyongera k’umubare w’abaka inguzanyo guhuzwa n’ izamuka ry’ ubukungu, no kuba imishinga myinshi iri gukorwa ubu ikeneye amafaranga menshi ngo ishyirwe mu bikorwa.
Abakenera inguzanyo ntibahwemye gusaba ko inyungu yakwa ku nguzanyo yagabanywa, gusa abanyamabanki bo bavuga ko mu gihe ibiciro bya serivisi za banki byaba bidahindutse, iyi nyungu nayo itapfa kugabanuka.
Umuyobozi wa Kenya Commercial Bank (KCB) mu Rwanda, Maurice Toroitich yagize ati “Banki ntabwo zigabanya inyungu kubw’ ikintu kimwe gusa kandi u Rwanda rugira imbogamizi nyinshi zirimo igiciro cya serivisi za banki kiri hejuru, n’ inyungu ku mafaranga abitswa nayo iri hejuru kurusha mu bindi bihugu mu karere.”
Inyungu ku mafaranga abitswa muri banki zo mu Rwanda ni 12% ugereranyije n’ ahandi mu karere baka 7%, mu gihe inyungu ku mafaranga ya banki mu Rwanda ari 8% kandi mu bindi bihugu mu karere ari 20%.
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda yerekana ko urwego rw’ amabanki mu gihugu rukomeje guhagarara neza, kuko imari yose hamwe yiyongereyeho 19.3% mu mpera z’ umwaka ushize, aba Tiliyari 1.8 avuye kuri Tiriyali 1. 51 mu mwaka wabanje.
Mu Rwanda harabarizwa banki z’ ubucuruzi 10, ariko 9 nizo zitanga inguzanyo, kuko Crane Bank ifunguye imiryango mu Rwanda vuba, itaratangira kuguriza abakiriya bayo.
Inkuru bifitanye isano: BNR isanga igihe kigeze ngo banki zigabanye inyungu ku nguzanyo



















TANGA IGITEKEREZO