Alles ni umwe muri ba rwiyemezamirimo 25 batoranyijwe nk’abafite imishinga itanga icyizere cy’ejo hazaza, muri gahunda ya “Urumuri Initiative”, iri gukorwa na Banki ya Kigali ku nshuro ya kabiri.
Ni gahunda izasozwa ba rwiyemezamirimo b’intyoza bahabwa inguzanyo n’iyi banki ya mbere mu Rwanda, ku nyungu ya zeru ku ijana.
Alles avuga ko Shokola ze zikorwa mu mushongi w’igihingwa cya cocoa atumiza mu Bubiligi ariko akaba afite gahunda yo kwiga umushinga wo kuyihinga hano mu Rwanda, akavanga na bimwe mu bihingwa byo mu Rwanda birimo ikawa, maracuja n’ibindi.
Avuga ko yakuze akunda ibisuguti akiba mu Bubiligi, aza gufata umwanzuro wo gutangiza uruganda rubikora nyuma y’ubushakashatsi yabikozeho. Yarutangije umwaka ushize mu Rwanda, aho ubu afite ibikorwa ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Mu bushobozi yatangiranye yaguze imashini eshatu harimo ebyiri buri imwe ishobora kuvanga litiro eshanu z’umushongi wa Cocoa, wongeyeho n’ibindi byifashishwa mu gukora shokola. Afite n’indi mashini ya litiro 15.
Ubu akoresha abakozi batatu, ariko avuga ko ubushobozi afite n’abo bakozi ari ubwo gukora ibiro 1000 bya shokola ku munsi mu gihe yabonye amasoko.
Alles avuga ko usanga ahanini abakiliya be ari abakerarugendo basura u Rwanda n’abanyamahanga bamusaba ko aziboherereza.
Yagize ati “Isoko ryacu urebye riracyari rito, kuko umushinga wacu ahanini usanga abakiliya tugira ari abakerarugendo, abanyamahanga, kuko n’ubwo buri muntu hano mu Rwanda azi shokola siko bose bazi ibyiza byayo n’uburyo ari ingirakamaro ku mubiri wabo.”
Inzozi ni zose ku bikorwa bye
Mbere y’uko ‘BK Urumuri Initiative’ isozwa, ba rwiyemezamirimo bose babanje guhabwa amahugurwa n’ikigo Inkomoko Entrepreneur Development, ku ngingo zinyuranye zirebana n’ubucuruzi nko kumenyekanisha imisoro, gukora ibaruramari n’ibindi.
Alles yavuze ko ayo masomo ari ingenzi, ati “aramfasha cyane kuko njyewe ndi umutangizi, nta bumenyi buhagije nari mfite mu bijyanye n’inganda ariko kuri ubu aho maze kugera hashimishije cyane, nabashije kumenyekanisha imisoro, gukora ibaruramari n’ibindi.”
Avuga ko ahawe inguzanyo yamufasha kurushaho kwagura ibikorwa bye, akabigeza ku isoko mpuzamahanga ahereye mu bihugu byo mu karere nka Kenya, Tanzania, Uganda n’ahandi.
Yagize ati “Ndamutse mpawe inkunga na Banki ya Kigali nzaba mbonye amahirwe yo kwagura no guteza imbere ikigo cyanjye, ngura imashini zabugenewe, birumvikana n’inzozi mfite zo kugeza ibikorwa byanjye ku rwego mpuzamahanga.”
Mu by’ibanze avuga ashyize imbere harimo kugura imashini zigezweho, cyane ko nk’ishobora kuvanga umushongi wa litiro 15 igura ama Euro 10 000 arenga miliyoni 10Frw.
Ikindi ni ukongera umubare w’abakozi akoresha ndetse akimuka aho akorera akajya mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.
Uwizeye we akora Imbabura zigezweho
Uwizeye Josué nawe uri guhatana muri ‘Urumuri Initiative’, ntabwo yize amashuri menshi mu bijyanye no gukanika, ariko ibyamubayeho byatumye afata ingamba nshya z’ubuzima aho gucika intege.
Nyuma yo kujya mu ma garaje atandukanye ashakisha akazi, aho kukamuha bamugaragarizaga ko bafite ikibazo cy’aho kubika vidanje. Yaje kubyibazaho, hashibukamo uruganda ruto, Josh Innovation Ltd, rutanga ibisubizo ku bicanwa by’umwihariko binyuze mu mbabura zikoresha ya vidanje mbere yafatwaga nk’umwanda.
Yagize ati “Iyo vidanje nayitwaye kuko nishakiraga amafaranga, ndagenda ndayitereka, kera kabaye amafaranga atangiye kubura, niko natangiye gukora ubushakashatsi kuri internet ndeba uburyo ibindi bikomoka kuri peteroli babikora.”
“Ngerageza kubikora biranga, nyuma naje kujya muri NIRDA, aho bamfashije bambwira uko nabikora ariko mbigerageje biraka nkabona imyotsi iracyari myinshi.”
Ubumenyi yahawe icyo gihe ngo yasanze budahagije, yigira inama yo kuganira n’undi muhanga wo muri Kaminuza ya Cambridge, amubwira uko yanoza uburyo yayikoragamo.
Uwizeye avuga ko ubu arangura ijerikani ya litiro 20 ya vidanje ku mafaranga 2000Frw, akayiyungurura akanayishyiramo ibindi bintu, ubundi akayigurisha 5000Frw ku bayikoresha mu gucana.
Imbabura imwe ikorwa mu idebe ku buryo ibikoresho byose biyigendaho kugira ngo ibashe kujya ku isoko iba yatwaye amafaranga 20000Frw, we akayigurisha 30000Frw.
Avuga ko iyo afite amasoko cyangwa abantu benshi bazimusabye, ashobora gukora izirenga eshatu ku munsi, ibintu akora ari kumwe n’abakozi bagera kuri 11 badahoraho.
Mu 2017 nibwo Uwizeye na bagenzi be bari bafatanyije gukora uyu mushinga bitabiriye amarushanwa ya YouthConnekt, aba uwa mbere mu Mujyi wa Kigali ahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ari nayo gishoro yatangije.
Milliyoni 5 Frw zatuma agera ku ntego yihaye
Uwizeye yavuze ko nahabwa inguzanyo na Banki ya Kigali, azayishora mu kwagura umushinga we wo gukora izi mbabura zitangiza ibidukikije.
Yagize ati “Ikintu cya mbere kigora, ubu ngubu buri bicanwa byose dukoresha hano ku isi, inkwi, amakara, gaz byangiza ibidukikije bikangiza n’umuntu ubikoresha. Nyuma yo kubona ibi natekereje ku ikoranabuhanga ryakoreshwa kugirango ntihangizwe ibidukikije cyangwa abantu.”
“Iryo koranabuhanga ryamaze kurangira ariko rikeneye amafaranga kugira ngo nkore ikintu gishobora kujya ku isoko. Ayo mafaranga nyabonye yatuma mbigeraho bityo n’ ikigo cyanjye cyakwaguka kikaba kinini, ngakorera amafaranga menshi tukava ku gukora ibyo umukiliya adusaba ahubwo tugakora byinshi bikagurishwa.”
Avuga ko agize amahirwe agahabwa miliyoni eshanu y’inguzanyo, nyuma y’umwaka umwe yaba amaze kuyagaruza inshuro eshanu.



















TANGA IGITEKEREZO