Izi ‘Apartements’ 304 zubatse mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gacuriro mu Karere ka Gasabo, zirimo izifite ibyumba bine, iza bitatu ndetse n’izifite bibiri.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo Ultimate Developers Limited (UDL), gikurikirana umushinga wa Vision City, Ntamitondero Alice, yatangaje ko bari barubatse inzu zigezweho 504 ariko 200 zamaze kugurwa.

Ati “ Izihari ubu ni Apartements 304, zagabanyirijwe ibiciro kugera kuri 60% kugira ngo buri wese ubyifuza abashe kuyigura. Buri muntu wese usanzwe ari umunyamuryango wa RSSB, yaba umukozi wa leta cyangwa uwikorera ku giti cye yemerewe kuba yakwiguriramo inzu”.

Yakomeje avuga ko aya mahirwe azarangira tariki ya 31 Mutarama 2019, nyuma hakazatangazwa abemerewe gutunga imwe muri izi ‘apartements’.

Nyamurangwa Emmanuel ushinzwe umudugudu wa Vision City, avuga ko bahisemo kubaka ‘apartments’ kubera uburyo babona imiturire mu Rwanda igenda itera imbere aho abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko gutura neza bidasaba kuba utuye mu nzu yubatse yonyine.

Yakomeje avuga ko kandi uretse kuba izi ‘apartments’ umuntu yayituramo, ari n’ishoramari ry’igihe kirekire kuko uwayiguze ashobora kuyikodesha ikajya imwinjiriza amafaranga buri kwezi.

UDL itangaza ko kuba guverinoma yarabishyuriye asaga miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe mu kugeza ibikorwaremezo muri uriya mudugudu biri mu byatumye bashyiraho ririya gabanyirizwa rya 60%.

Rutikanga Phocas wabashije kwigurira imwe mu nzu 200 zamaze kugurishwa mu mudugudu wa Vision City, avuga ko yafashe umwanzuro wo kuhatura ahanini kubera uburyo ari heza kandi hatekanye.

Ati “ Nabonye inzu zaho zubatse neza kandi kujya kwiyubakira nabonaga byangora cyane. Ikindi uretse kuba zujuje ibyangombwa byose nkeneye, nta n’ahandi nari narabonye inzu zubatse kuriya mu gihugu cyacu”.

Nyuma y’igabanyiriwa kuri ubu inzu y’ibyumba bibiri izajya igurishwa miliyoni 63,000,000 Frw, zivuye ku giciro gisanzwe cya miliyoni 108 Frw. Iy’ibyumba bitatu izajya igurishwa miliyoni 94Frw mu gihe ubusanzwe yagurishwaga miliyoni 163, naho iy’ibyumba bine igurishwe miliyoni 108Frw mu gihe yagurishwaga miliyoni 187Frw.

Hanashyizweho kandi uburyo bworoshye bwo kugura izi nzu binyuze mu nguzanyo zihariye zitangwa na Banki ya Kigali ndetse na Banki y'Abaturage y’u Rwanda, BPR, ku nyungu ya 11% ishobora kwishyurwa mu myaka 20.

Umuntu ukeneye inzu ku nguzanyo ashobora gusabwa 10% by’igiciro n’ubwo atari ihame.

Buri munyamuryango wese wa RSSB afite amahirwe yo kuba yatunga apartment muri iyi nyubako
Buri munyamuryango wese wa RSSB afite amahirwe yo kuba yatunga apartment muri iyi nyubako
Igiciro cy'izi Apartments cyagabanyijweho 60%
Igiciro cy'izi Apartments cyagabanyijweho 60%
Umuyobozi w'agateganyo wa UDL, Ntamitondero Alice na Nyamurangwa Emmanuel ushinzwe umudugudu wa Vision City
Umuyobozi w'agateganyo wa UDL, Ntamitondero Alice na Nyamurangwa Emmanuel ushinzwe umudugudu wa Vision City
Rutikanga Phocas  avuga ko yaguze inzu muri Vison City kubera imyubakire yaho yihariye
Rutikanga Phocas avuga ko yaguze inzu muri Vison City kubera imyubakire yaho yihariye

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]