00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isoko rya kijyambere rya Nyabugogo rizatwara asaga miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na

Hervé Ugirumukunda

Kuya 12 September 2014 saa 11:33
Yasuwe :

Koperative y’abacuruzi bo mu isoko rya Nyabugogo mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge izatangira kubaka isoko ry’amagorofa umunani rizatwara miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda kuva muri Mutarama 2015.
Aba bacuruzi bibumbiye muri Koperative COCOMANYA bishyize hamwe bishakamo amafaranga yo kubaka iyi nyubako izaba ikubiyemo amaduka manini n’amato. Nimara kuzura buri munyamuryango azahabwa umwanya wo gucururizamo atazishyurira ubukode.
Kuri ubu, COCOMANYA igizwe n’abacuruzi 557 (…)

Koperative y’abacuruzi bo mu isoko rya Nyabugogo mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge izatangira kubaka isoko ry’amagorofa umunani rizatwara miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda kuva muri Mutarama 2015.

Igishushanyombonera cy'isoko rya kijyambere rya Nyabugogo

Aba bacuruzi bibumbiye muri Koperative COCOMANYA bishyize hamwe bishakamo amafaranga yo kubaka iyi nyubako izaba ikubiyemo amaduka manini n’amato. Nimara kuzura buri munyamuryango azahabwa umwanya wo gucururizamo atazishyurira ubukode.

Kuri ubu, COCOMANYA igizwe n’abacuruzi 557 barimo abagore 255 n’abagabo 302.

Benshi muri aba bacuruzi bishimiye bikomeye iki gikorwa kizagaragaza impinduka zikomeye mu bucuruzi bwabo. Mukantaganira Francoise ucuruza imyenda y’abana yishimiye ko umunsi iryo soko rizuzura atazongera guhangayika yishyura ubukode.

Yagize ati “Turishimye birenze. Iri soko niryuzura buri muntu azabona iduka rye bwite, ntabwo tuzongera guhihibikana twishyura ubukode buri kwezi.”

Uretse kuba isoko rya Nyabugogo ryari rishaje kandi ritajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, ntiryari rifite n’imyanya ihagije yo kwakira abacuruzi bashya bakomeje kwiyongera.

Umuyobozi wa koperative COCOMANYA, Ngiruwonsanga Noah avuga ko abacuruzi bashya baburaga umwanya wo gucururizamo bigatera ubucucike n’akavuyo.

Umuyobozi wa koperative COCOMANYA, Ngiruwonsanga Noah

Ibi ni byo byatumye aba bacuruzi bareba uburyo bakubaka isoko rigari kugira ngo babone umwanya wo gushyiramo abacuruzi bashya.

Kugira ngo iri soko ribone umwanya ryubakwamo bizasaba gusenya iryari risanzweho n’amazu y’abaturage 141 mu Murenge wa Muhima yatangiye gusenywa ba nyirayo bakishyurwa n’iyi koperative.

Abari batuye ku Muhima bamwe bari kwimurwa

Kubaka iri soko ni kimwe mu byerekana akamaro ko kwibumbira mu makoperative. Hirya no himo mu gihugu abacuruzi baribumbira hamwe bagasaba inguzanyo mu mabanki bakubaka imiturirwa myinshi ifatika mu mijyi itandukanye.

[email protected]

Foto/Rwanda2030

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages