00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isosiyete yo muri Nigeria izobereye kugabura mu ndege mu gukorana na RwandAir

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 30 December 2013 saa 12:57
Yasuwe :

Isosiyete yo muri Nigeria izobereye mu bikorwa byo kugemurira no kugaburira abagenzi mu ndege, Airline Services & Logistics PLC (ASL), igiye gutangira gukorana n’u Rwanda, aho kuri ubu yasinyanye n’isosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu ndege, RwandAir.
Iyi sosiyete ya ASL ntije mu Rwanda yonyine kuko izaniranye na banki nayo ikomeye cyane muri Nigeria kuva mu mwaka wa 1991, Guaranty Trust Bank (GTBank), aho zose ziyemeje gushora imari muri Afurika y’uburasirazuba, zibanda cyane cyane (…)

Isosiyete yo muri Nigeria izobereye mu bikorwa byo kugemurira no kugaburira abagenzi mu ndege, Airline Services & Logistics PLC (ASL), igiye gutangira gukorana n’u Rwanda, aho kuri ubu yasinyanye n’isosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu ndege, RwandAir.

Iyi sosiyete ya ASL ntije mu Rwanda yonyine kuko izaniranye na banki nayo ikomeye cyane muri Nigeria kuva mu mwaka wa 1991, Guaranty Trust Bank (GTBank), aho zose ziyemeje gushora imari muri Afurika y’uburasirazuba, zibanda cyane cyane ku Rwanda, nk’ahantu zabonye ko hatanga icyizere mu ishoramari.

Nk’uko The Guardian yabyanditse, ibi bigo byombi byemeje ku buryo butandukanye ko bigiye gushora imari yabyo muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane mu Rwanda, mu mpera z’iki cyumweru cyashize.

ASL PLC yagaragaje ko igiye kwagura ubucuruzi bwayo mu gucuruza gaz n’amavuta (Peteroli), mu burasirazuba bwa Afurika, ndetse no mu gucuruza serivisi zo gutekera no kugabura mu ndege z’u Rwanda.

Kubijyanye n’izi serivisi, ASL yagaragaje ko yarangije gusinyana amasezerano n’ikigo gishinzwe gukwiza serivisi z’indege n’ibikoresho mu Rwanda ndetse n’igitanga serivisi mu kirere mu gushyiraho uburyo bworoshye kandi bugezweho mu kugabura ku rwego mpuzamahanga mu ndege.

GTBank yoyavuze ko yarangije guhabwa ibyangobwa biyemerera gukorera mu Rwanda no mu karere nyuma yo kuba muri Nyakanga 2013 ari bwo yatsindiye 70% by’imigabane ya Fina Bank Limited, Banki ifite inkomoko muri Kenya.

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Fina Bank, imibagane yarangije kugurwa n’amasezerano y’ubugure yararangiye, bikaba byitezwe ko iyi banki ishobora guhindura amazina ikitwa GTBank, cyane nko mu mashami yayo ari mu Rwanda na Uganda.

GT Bank ni ikigo gifatiye runini ishoramari ryo muri Nigaria ndetse kikaba kinagutse mu bihugu byinshi nka; Cote d’Ivoire, Gambia, Ghana, Liberia na Sierra Leone, byose byibumbiye mu muryango w’ubukungu mu Burengerazuba bwa Afurika "Eco zone".

Uretse muri Afurika y’i Burangerazuba GTBank yaguriye ibikorwa byayo mu Bwongereza.

Ibi bigo byombi bivuga ko bigiye guhindura runini mu Rwanda no muri Afurika y’uburasirazuba nk’uko bibigenza no mu bindi bihugu bisanzwe bikoreramo.

ASL PLC yo izwiho ubunararibonye muri servisi zo kugabura mu ndege, nk’aho kuri ubu ifite zimwe muri sosiyete mpuzamahanga zikomeye igaburamo nka ; Lufthansa, British Airways, Delta, Saouth Africa Airways, Qatar Airways, n’izindi nyinshi zirimo na RwandAir yo mu Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages