00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Itabi ryahanikiwe umusoro ngo ricike mu Rwanda ariko byaranze"

Yanditswe na

Mudandi Frank

Kuya 20 February 2015 saa 10:26
Yasuwe :

Komisirei Wungirije ushinzwe urwego rw’imisoro mu turere n’imikusanyirize yayo mu Kigo Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Gakwerere Jean Marie Vianey, yatangaje ko itabi aricyo gicuruzwa gifite umusoro uhanitse ku kigero cya 150% ariko ubucuruzi bwaryo bukaba bukomeza umuvuduko waryo.

Gakwerere yabwiye abanyamakuru ku wa Kane tariki 19 Gashyantare ko mu misoro icibwa ku bicuruzwa, itabi ariryo rihanitse cyane ricibwa 150% mu gihe amazi ”eau mineral” ari 5%, inzoga zipfundikiye zigacibwa 60%.

Ihanikwa ry’imisoro ngo “ni bwo buryo bwakoreshejwe kugira ngo itabi ricike ariko byaraniranye”; yasobanuye kandi icyo umusoro ari cyo avuga ko ari amafaranga uwakoze ibikorwa bibyara inyugu aba agomba guha Leta nta ngurane y’ako kanya ahawe mu gihe amahoro yo umuntu atanga amafaranga agahabwa ingurane.

Niba umuntu amaze iminsi irindwi atangiye ibikorwa bibyara inyungu aba agomba kwiyandikisha mu RRA, nyuma yo kwiyandikisha akazajya kuvuga uko byagenze bitarenze itariki 31 Werurwe nyuma y’umwaka yariyandikishije.

Asoza, Gakwerere yavuze ko mu rwego rwo gufasha uturere mu gukusanya imisoro guhera ku wa 21 Gashyantare hagiye kuzajya hagerwa muri buri rugo harebwe uko hishyurwa imisoro yose harimo imisoro ku bukonde ndetse no ku mitungo itimukanwa nk’ibibanza n’ibindi.

Uturere nka Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro ni two tuzaba intangiro kuko ngo hateguwe abakozi barenga 1500 babihuguriwe bazajya bafashanya n’abayobozi bibanze kureba icyo kibazo, abantu kandi ngo bazigishwa byimbitse kwishyura iyo misoro yose hakoreshejwe telephone ngendanwa dore ko iryo genzura rizakorwa mu gihugu hose.

Muri iki gikorwa abakodesha inzi bazifashishwa mu gutanga amakuru kuko ngo banyirazo akenshi babeshya gusa ngo kubafite izitageza ku bihumbi 180 ku mwaka kandi batishuzwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages