Amashuri makuru na Kaminuza byigenga byo mu Rwanda bigiye kwinjira mu rwego rw’abashoramari bateza imbere ubukungu bw’igihugu, aho bazahita babarizwa mu rugaga rw’abikorera.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abahagarariye amashuri makuru na Kaminuza byigenga byo mu Rwanda, bibumbiye mu ishyirahamwe ARIPES (Association Rwandaise d’Institutions Privees d’Ensignement Superieur/ Association of the Private Institutions of High Learning). Iyo nama yateraniye muri ULK kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2013.
Mu byizweho muri iyi nama harimo gusuzumira hamwe itegeko rishya rigenga za Kaminuza, aho hagarutsweho uko Kaminuza zigenga zigiye gusohoka mu kuba amashyirahamwe, zinjira mu rwego rw’ibigo bikomeye byinjiza imari, aho abashinze amashuri makuru bazahindura amategeko yabagengaga, bakerekeza imishinga yabo mu bigo byinjiza imari. Ibyo bigakorwa nta nzibacyuho ibayemo noneho kibe ikigo kigizwe n’abanyamigabane.
Prof Dr Rwigamba Balinda, Perezida wa ARIPES yibukije abari mu nama ko hari amabwiriza yasohotse avuga ko utazubahiriza amategeko ikigo cye kizafungwa. Ibyo bigashingirwa ku ngingo ya 22 y’itegeko rigenga za Kaminuza aho bavuga ko hari ibyatuma Kaminuza ifungwa igitaraganya, birimo kutubahiriza amategeko yashyizweho, kuba hagaragaye umutekano muke mu kigo, no kuba hari ubushobozi buke bw’ikigo gitanga uburezi. Avuga ko iyo Kaminuza ifunzwe burundu, imitungo yose ihabwa nyirayo hamaze gukurwamo imisoro n’indi myenda yaba afite.
Nk’uko bigaragara mu igazeti ya Leta idasanzwe No 52 yo ku wa 29 Gicurasi 2013, mu ngingo ya 18, havugwa impamvu zo gufunga ishuri rikuru by’agateganyo, Ingingo ya 19 ivuga ibirebana n’ifatwa n’ivanwaho ry’icyemezo cyo gufunga ishuri rikuru by’agateganyo; iya 21 igaragaza impamvu zatuma ishuri rikuru rifungwa burundu na ho ingingo ya 22 ikagaragaza icyemezo cyo gufunga burundu ishuri rikuru.
Soma Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 29 Gicurasi 2013.
Iyo umuntu akora nta nyungu acika intege
Prof Dr Rwigamba Balinda mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko abantu bagomba gukora bunguka kandi bakungura n’igihugu. Ati “Iyo umuntu akora nta nyungu acika integer. Tugomba gukora tugamije kunguka kandi tugateza igihugu imbere. Tugomba kuva mu miryango idaharanira inyungu, tukajya mu rwego rwo gukora tugateza imbere uburezi n’ubukungu bw’igihugu.”
Prof Dr Rwigamba Balinda akomeza avuga ko mbere amashuri atasoraga ahubwo batangaga imisoro ku mishahara y’abakozi gusa, ariko ubu bigiye guhinduka amashuri makuru agatanga umusoro ku nyungu azaba yabonye. Avuga ko inyungu izajya ibarwa hakuwemo ibisaba amafaranga byose Kaminuza iba igomba gutanga.
Agira ati “Gutanga imisoro bizatuma bene amashuri biha agaciro, kuko bazagira uruhare mu kongera ubukungu bw’igihugu, kandi bazaba babaye abashoramari.”
Ku bijyanye n’uko hari abazabyuririraho bakongera amafaranga y’ishuri, Prof Rwigamba avuga ko abo bashobora kuzagira igihombo cyo kubura abanyeshuri, kuko hari izindi Kaminuza zivuka, ndetse hari n’izituruka hanze zije gushaka isoko ry’abanyeshuri mu Rwanda.
Asanga rero uzihutira kongera amafaranga y’ishuri ashobora kuzahomba kuko abanyeshuri bagabanyuka, ariko kandi atari cyo kigamijwe. Avuga kandi ko Kaminuza zivuka ndetse n’izituruka hanze, bisaba izisanzweho kongera imbaraga mu mikorere, hafatwa ingamba nshya zatuma bakomeza kugirirwa icyizere mu burezi batanga.
Avuga kandi ko atari mu rwego rw’uburezi honyine abanyamahanga bashoramo amafaranga no mu zindi ari uko, ahubwo bisaba Abanyarwanda guhumuka.



















TANGA IGITEKEREZO