00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Harubakwa uruganda rutunganya ifu y’ibihumyo yoherezwa mu mahanga

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 23 February 2014 saa 01:10
Yasuwe :

Mu gihe Abanyarwanda bakangurirwa gukora ubuhinzi bugana ku bucuruzi, ubu mu karere ka Kamonyi hatangiye kubakwa uruganda rutunganya ifu y’ibihumyo izajya yohererezwa mu mahanga, ifunze ku buryo bugezweho.
Uru ruganda rwubakwa mu murenge wa Musambira, Akagari ka Kivumu ni umwe mu mishinga izakorwa n’ikigo cyiswe “Imanzi Spectrum Center” ubu cyamaze kuzuza inzu mberabyombi ifatanye n’ishuri ryigishirizwamo abahinzi bagomba guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumyo.
Niyonsenga Ildephonse, (…)

Mu gihe Abanyarwanda bakangurirwa gukora ubuhinzi bugana ku bucuruzi, ubu mu karere ka Kamonyi hatangiye kubakwa uruganda rutunganya ifu y’ibihumyo izajya yohererezwa mu mahanga, ifunze ku buryo bugezweho.

Uru ruganda rwubakwa mu murenge wa Musambira, Akagari ka Kivumu ni umwe mu mishinga izakorwa n’ikigo cyiswe “Imanzi Spectrum Center” ubu cyamaze kuzuza inzu mberabyombi ifatanye n’ishuri ryigishirizwamo abahinzi bagomba guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumyo.

Niyonsenga Ildephonse, Umuyobozi wa Imanzi Spectrum Center akaba ari na we nyir’umushinga, atangaza ko uyu mushinga watekerejwe mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga, guha akazi abantu benshi batuye mu karere umushinga ukoreramo by’umwihariko no guteza imbere akarere akomokamo.

Agira ati “Nashatse ibintu byateza imbere abaturage kandi byunguka ntekereza kugira aho mpugurira abantu bakiteza imbere, ariko nanjye nkagira umushinga wunguka. Buri wese rero agomba guhitamo muri uyu mushinga icyo yakwihuguramo cyamuteza imbere, ubu twatangiriye ku bihumyo kuko hari n’abo twatangiye guha imigina, tukabagurira umusaruro, tukawubyazamo ibishobora gukoreshwa n’abanyarwanda ubwabo ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga bimaze gukorwamo ifu.”

Hitabatuma Diyoniziyo utuye mu murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga atangaza ko yatangiye umushinga wo guhinga ibihumyo ariko bimufitiye inyungu. Agira ati “Mbona guhinga ibihumyo ntacyo nabinganya. Bihingwa ku butaka buto, bifite amafaranga, kandi uretse no kubigurisha biranantunze n’umuryango wanjye. Uyu mushinga umaze amezi atandatu, ariko inyungu maze kubona iruta ibindi nakoraga byose. Ikiro kimwe bakitugurira ku mafaranga 1000.”

Abaturage batuye muri ako gace uyu mushinga ugiye gukoreramo bishimira ko ibikorwa by’iterambere bibegera, kuko nta mazi ndetse n’umuriro w’amashanyarazi bari bafite ariko bigiye kubageraho.

Niyonsenga atangaza ko ku birebana n’amazi n’umuriro w’amashanyarazi biteguye kubigeza vuba ku baturage batuye ahongaho kuko bamaze kuvugana na EWSA, ndetse amazi yo bamaze gufata isoko y’ahongaho, batangiye kuyakoresha. Ku birebana n’abahugurwa, atangaza ko abaturage bayabona ku buntu.

Uyu mushinga biteganyijwe ko uzatwara miliyari ebyiri (2,000,000,0000Rwf), uri ku buso bwa Hegitari umunani ariko bateganyije kuzongera, kuko uretse umushinga wo guhinga no gutunganya ibihumyo, hateganyijwe kubakwamo amashuri y’imyuga ndetse n’andi y’ubumenyi busanzwe, hakiyongeraho ibibuga by’imikino inyuranye n’aho kuruhukira. Biteganyijwe ko uruganda ruzajya rutunganya nibura toni imwe y’ifu y’ibihumyo ku munsi, ariko ubushobozi bushobora kwiyongera bitewe n’isoko ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, ubwo yasuraga ibikorwa by’iterambere mu karere ka Kamonyi ku wa 15 Gashyantare 2014, yakanguriye abaturage kwitabira guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi busanzwe gusa, bagahanga udushya cyane cyane bakitabira ibyoherezwa mu mahanga.

Inyubako izajya itangirwamo amahugurwa anyuranye, kimwe mu bice bigize umushinga
Niyonsenga Ildephonse asobanura ibijyanye n'umushinga wose, cyane cyane ibijyanye n'igice cy'ibihumyo
Niyonsenga Ildephonse, Umuyobozi w'ikigo Imanzi Spectrum kiri mu murenge wa Musambira, akarere ka Kamonyi
Aho uruganda rutunganya ifu y'ibihumyo ruzakorera
Minisitiri Musoni James asura imirimo yo kubaka uruganda rutunganya ifu y'ibihumyo
Ibihumyo bizajya bitunganywa bipfunyikwe ku buryo bitangirika, ndetse n'udupfunyika tw'imigina y'ibihumyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages