00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanimba yasabye abikorera b’i Muhanga kureka kuba ba nyamwigendaho

Yanditswe na

H.Gilbert Mwizerwa

Kuya 14 October 2014 saa 09:42
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yasabye akomeje abikorera bo mu Karere ka Muhanga gufatanya mu gushora imari mu bikorwa bafatanyije, kuko ariyo nkingi y’ishoramari mu bukungu birambye.
Kanimba yagiriye inama abikorera kujya bafatanya imishinga iremereye ubwo yasozaga imurikagurisha ry’iminsi 10. Irihereyeho yerekanye ko aho rikorera atari mu mwanya waryo ahubwo hakwiye igikorwa cy’iterambere nk’isoko ry’ubucuruzi butandukanye.
Kanimba yibajije bikomeye ukuntu umujyi (…)

Kanimba yibajije bikomeye ukuntu umujyi nka Muhanga utera imbere umunsi ku munsi mu bikorwaremezo kandi bishingiye ku bikorera, ariko abikorera ntibatekereze gukorera hamwe nko kubaka isoko rijyanye n’igihe, bagafashwa mu byibanze nk’ikibanza cy’aho ryakubakwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba

Mu yindi Mijyi nka Huye, Musanze, Kigali n’ahandi, abacuruzi bagiye begeranya ubushobozi bakazamura inyubako zikomeye.

Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga, Umuyobozi wako Mutakwasuku Yvonne yabwiye IGIHE ko inama Minisitiri Kanimba abagira ifite ishingiro, kandi byatekerejweho, ariko abenshi mu bafite ubushobozi bamaze gushora imari mu yindi mishinga miremire nk’amahoteli n’inyubako z’ubucuruzi.

Mutakwasuku avuga ko igisigaye ari ukureshya abashoramari biteguye kuba babereka inyungu zikomeye muri uyu mushinga cyane cyane ko Umujyi wa Muhanga uri mu mijyi itandatu ihanzweho amaso mu kungarira Umurwa mukuru w’igihugu. Byongeye kandi hagendewe ku mateka, Muhanga ifatwa nk’igice cy’ubucuruzi bwo hagati mu gihugu, aho binarushaho kwaguka kuko benshi mu batuye Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo niho bahahira biboroheye.

Abikorera i Huye bishyize hamwe bubaka isoko rinini
Umujyi wa Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages