Aganira na IGIHE umuyobozi wa Kaymu yatangaje ko intego yayo ari uguhindura uburyo ubucuruzi bukorwa muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda.
Alvin Katto, umuyobozi wa Kaymu yagize ati ’’Ndizera cyane ko Kaymu izahindura ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange mu byerekeye ubucuruzi, kuko iyo urebye ibihugu byinshi byateye imbere bikoresha ubucuruzi bwo kuri internet, mu Rwanda ho dufite amahirwe menshi, kuko guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu ikoranabuhanga.’’
Umuyobozi wa Kaymu yavuze ko nk’isoko rikorera kuri internet kimwe n’ubundi bucuruzi, hari imbogamizi igihura nazo, nko gushyikiriza abayigana ibicuruzwa ku gihe, ariko agatangaza ko mu gihe gito bizaba byakemutse.
Katto yashimangiye ko mu myaka ya vuba Abanyarwanda bose bazaba bamaze kumenyera ubu bucuruzi aho bazajya bagura icyo bifuza cyose bakoresheje kaymu.
Irebere kandi wiyumvire ikiganiro IGIHE TV yagiranye n’Umuyobozi wa Kaymu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO