Keza igura amafaranga y’u Rwanda 6200 gusa, ikaba ifite internet yihuta, ikina umuziki, ifite itoroshi, umuriro wayo uraramba, ijyamo simukadi ebyiri, ndetse by’akarusho, ikaba inafite radiyo, ku buryo ubu ari imwe muri telefone nziza kandi zihendutse.
Uhagarariye ishami ry’ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Indrajeet Singh, yagize ati “Kugeza ku banyarwanda serivisi n’ibikoresho by’Itumanaho bihendutse ni imwe mu ntego z’ikigo cyacu, iyi telefoni ‘Keza’ tuzaniye abanyarwanda izafasha benshi gukoresha internet badahenzwe”.
Yakomeje avuga ko iyi telefone KEZA ifite akarusho ko kuba ifite ibiyiranga byiza kurusha izindi telefone ziciriritse Airtel yagiye izanira abanyarwanda mu bihe bishize uhereye kuyitwaga Visyo na Nyampinga, KEZA ikaba yitezweho gukundwa cyane n’abafatabuguzi basanzwe bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda, ari na wo wa mbere uhendutse mu Rwanda.
Uguze telefoni KEZA yongezwa simukadi (Sim card) ya Airtel y’ubuntu iriho amafaranga afasha gukoresha serivisi zose z’iyo sosiyete, nka Airtel Money, Internet n’izindi nyinshi.
Iyi telefone KEZA ije nyuma y’aho ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere bwagaragaje ko ikigero cy’abakoresha internet muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko gikomeje kwiyongera mu buryo bugaragara dore ko imibare igaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize abanyarwanda bari bageze kuri 3,521,853.
Ubwo bushakashatsi bwanagaragaje ko ibikoresho by’itumanaho bigira umumaro mu gufasha abantu gukoresha internet birushijeho, iyi ikaba ari yo mpamvu Airtel Rwanda yifuza gukomeza kunganira abanyarwanda mu kubagezaho ibikoresho by’ikoranabuhana nka Telefone ku biciro biri hasi.



















TANGA IGITEKEREZO