00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KIAC yatangiye icyumweru cyo gukemura amakimbirane y’abacuruzi ku buntu

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 22 September 2014 saa 06:26
Yasuwe :

Ikigo Mpuzamahanga Nkemurampaka cya Kigali (KIAC) cyatangije icyumweru cy’Abunzi b’umwuga bazahuza abacuruzi bafitanye ibibazo n’amakimbirane, bakabakemura ibibazo mu buryo bworoshye kandi ku buntu.
Kwakira ikirego muri KIAC byasabaga kwishyura amadolari 250, ariko muri iki cyumweru ni ubuntu mu kunga abafitanye amakimbirane mu masezerano bagiranye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, KIAC yatangaje ko impamvu nyamukuru yo gutegura iki cyumweru ni ugusobanura no kwigisha uburyo ibibazo (…)

Ikigo Mpuzamahanga Nkemurampaka cya Kigali (KIAC) cyatangije icyumweru cy’Abunzi b’umwuga bazahuza abacuruzi bafitanye ibibazo n’amakimbirane, bakabakemura ibibazo mu buryo bworoshye kandi ku buntu.

Kwakira ikirego muri KIAC byasabaga kwishyura amadolari 250, ariko muri iki cyumweru ni ubuntu mu kunga abafitanye amakimbirane mu masezerano bagiranye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, KIAC yatangaje ko impamvu nyamukuru yo gutegura iki cyumweru ni ugusobanura no kwigisha uburyo ibibazo bishobora gukemurwa hatitabajwe inkiko.

Umunyamabanga Mukuru wa KIAC, Uwicyeza Bernadette, yagize ati “Dushobora gukemura impaka bitanyuze mu nkiko kandi hakoreshejwe ubutabera, twifuza ko u Rwanda rwatera imbere mu bijyanye n’ubukemurampaka.”

Muri iki cyumweru ibibazo bizibandwaho ni iby’abakora ubucuruzi.

Uwicyeza avuga ko KIAC imaze guhugura abunzi b’abanyamwuga bagera kuri 300.
Umwanditsi muri KIAC, Thierry Ngoga , yavuze ko KIAC imaze kugera ku rwego rushimishije nyuma y’imyaka ibiri itangiye gukora ku mugaragaro.

Yagize ati “Kugeza ubu tumaze kwakira ibirego 21, ugereranyije n’ibindi bigo bikora ubukemurampaka dufite itangiriro rihamye ndetse dufite icyizere ko dufatanyije twazagera ku rwego rwiza.”

KIAC yashinzwe ku gitekerezo cy’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu mwaka wa 2008, ariko itangira gukora mu 2012, yibanda cyane ku bakora ubucuruzi.

KIAC yakira ibirego bitandukanye ariko byose biri mu masezerano yemejwe n’impande zombi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages