00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abikorera basabwe kudakora ubucuruzi bwa bwire ndamuke

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 15 March 2015 saa 12:13
Yasuwe :

Abikorera bo mu Mujyi wa Kigali barakangurirwa gukora ubucuruzi bujyanye n’igihe kandi burenga imipaka aho kuba ba bucye ndamuke, nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Nizeyimana Alphonse, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Itorero ry’abikorera bo mu Mujyi wa Kigali basaga 470 bari guhugurwa ku ndangagaciro z’Umuco Nyarwanda i Nkumba mu Karere ka Burera.

Nizeyimana yabwiye abacuruzi ko mu gihe Isi iri gutera imbere mu rwego rw’ikoranabuhanga, abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali na bo batagomba gusigara inyuma bakora ubucuruzi bw’amaramuko gusa ahubwo ko bagomba gukora ubucuruzi ndengamipaka.

Intore z'Imbaturabukungu zasabwe gukora ubucuruzi butari ubwa bucye ndamuke

Ibi uyu muyobozi akaba yarabishingiye ko mu Rwanda hakigaragara ikinyuranyo hagati y’ibyinjira mu gihugu n’ibisohoka aho u Rwanda rwohereza hanze 30% mu gihe rukura hanze ibigera kuri 70%.

Yabasabye kwibumbira hamwe bagakora ubucuruzi buri ku rwego rwo hejuru. Aho yavuze ko ibyo byose bizagerwaho aruko barushijeho kwishyira hamwe ndetse no gutanga serivise zinoze.

Rucagu Boniface Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, yibukije izi Ntore z’Imbaturabukungu ko Itorero ari uburyo bwiza bwo kwicara bakaganira ku bijyanye n’iterambere ry’igihugu akaba ari uburyo bwiza kandi bwo guhesha agaciro ubucuruzi bwabo ubwitange no kunoza umurimo.

Yongeyeho ko ari igihe cyo kungurana ibitekerezo ku gukoresha amahirwe ari mu gihugu mu guteza imbere abikorera.

Kuri ubu 62% by’ingengo y’imari mu Rwanda bituruka mu bikorera biciye mu misoro no mu mahoro. Hashyizweho uburyo bwo guhuza inzego zitandukanye harimo n’urwego rw’abikorera aho bahura bakareba ibyagezweho ndetse bagahuza n’ibitekerezo ku cyakorwa, cyane cyane binyuze muri gahunda yashyizweho n’igihugu yiswe “Itorero” aho ryatangijwe ku mugaragaro n’Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa 16/11/2007.

Nizeyimana Alphonse

[email protected]
Twitter:@mbonyinshutiI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages