00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Agemura Sosiso mu maguriro 60 nyuma y’igihembo yahawe na Educat

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 30 July 2014 saa 06:35
Yasuwe :

Tuyishime Herve, watsinze amarushanwa ya ba rwiyemezamirimo yabaye mu mwaka wa 2013 yateguwe na Educat, umushinga ugamije kuzamura ba rwiyemezamirimo , ifatanyije na banki ikorera mu Rwanda, Gt Bank yahoze ari FinaBank.
Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yavuze ko amaze gutsindira iki gihembo muri aya marushanwa yatangiye ubworozi bw’ingurube, inyama zazo akazigurishamo sosiso.
Yagize ati “Biroroshye, nsigaye nkora sosiso nziza cyane”.
Mu mwaka umwe amaze atsindiye iki gihembo, akora (…)

Tuyishime Herve, watsinze amarushanwa ya ba rwiyemezamirimo yabaye mu mwaka wa 2013 yateguwe na Educat, umushinga ugamije kuzamura ba rwiyemezamirimo , ifatanyije na banki ikorera mu Rwanda, Gt Bank yahoze ari FinaBank.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yavuze ko amaze gutsindira iki gihembo muri aya marushanwa yatangiye ubworozi bw’ingurube, inyama zazo akazigurishamo sosiso.

Yagize ati “Biroroshye, nsigaye nkora sosiso nziza cyane”.

Mu mwaka umwe amaze atsindiye iki gihembo, akora sosiso mu biro bisaga 200 ku cyumweru agemura mu maguriro rusange asaga 60 muri Kigali, akaba afite intego yo guhinduka umucuruzi w’inyama n’ibizikomokaho birimo sosiso mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi byise yabigezeho nyuma yo gutsindira miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, amarushanwa yateguwe na Educat aterwa inkunga na Gt Bank. Hiyongereyeho na tike y’indege mu rugendoshuri hanze, amahugurwa n’andi masomo amufasha mu bikorwa bye.

Kwinjira muri uyu mushinga ngo n’uko yabobye hari icyuho ku byo akaora ku isoko ry’u Rwanda.

Ari kumwe na mugenzi we Alphonse Muvara, bafite intego yo kuzamura ibikorwa byabo no kuzamura ibikorerwa mu Rwanda bigahangana ku isoko mpuzamhanga.

Kuri ubu ibihembo bya Educat bifunguriye buri wese uzakora umushinga mwiza. Hateganyijwe ibihembo bya miliyoni 11, itike y’indege ya sosiyete ya KLM, ukwezi kose ibikorwa byawe byamamazwa kuri uru rubuga rwa IGIHE.com n’andi mahugurwa atandukanye.

Urubyiruko mu Rwanda rwugarijwe n’ubushomeri

Urubyiruko mu Rwanda rusaga miliyoni 6 n’ibihumbi 405, ni ukuvuga ku baterengeje imyaka 35 y’amavuko rufite ikibazo cy’ubushomeri.

Muri iki gice, urubyiruko rusaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 668 nta kazi rufite.
Ikindi ni uko muri uru rubyiruko, abashomeri bagera kuri 67% usanga ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 34 nk’uko iyo raporo ikomeza ibyerekana.

U Rwanda rwiyemeje ko ubushomeri mu rubyiruko bugeze kuri 2,4% muri uyu mwaka, mu mwaka wa 2017 buzaba bugeze kuri 1,2% ; bivuze ko buzaba bwagabanutseho 50%.

Nubwo hagaragajwe ko hari izi ngamba, haracyari ibura ry’akazi no gukora umurimo udahagije, kuko nibura abantu bagejeje imyaka yo gukora bageze kuri miliyoni eshanu, kandi ¾ byabo bakora amasaha atageze kuri 35 mu cyumweru aho gukora nibura 45 yakagombye.

Muri rusange Abanyarwanda bangana na 3,4% nta kazi bafite. Ikindi ni uko mu Mujyi wa Kigali abadafite akazi bagera kuri 13% nk’uko bigaragazwa n’ibarura ry’ingo ryakozwe mu 2012.

Abakora imirimo idashingiye ku buhinzi ni bo bafite imibereho myiza ugereranyije n’abakora ishingiye ku buhinzi. Ni muri urwo rwego kuva mu 2000 kugeza mu 2011 yavuye kuri 89% igera kuri 72% ; igabanukaho 17%.

Biteganyijwe ko mu 2020 abakora imirimo idashingiye ku buhinzi bazaba bageze kuri ½ cy’Abanyarwanda bose. Bivuze ko mu myaka itandatu gusa isigaye ishingiye ku buhinzi igomba kugabanukaho 22%.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages