00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Amwe mu masitasiyo arafungirwa gukorera mu kajagari

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 13 July 2013 saa 09:47
Yasuwe :

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali uhasanga Sitasiyo z’ibikomoka kuri Petelori zimwe muri zo zubatse aho zifatanye n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi. Mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hamaze gutorwa itegeko rigenga ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petelori, Sitasiyo zifatanye n’ibindi bikorwa, bitarenze imyaka ibiri ziraba zimuwe.
Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite wemeje umushinga w’itegeko rigenga icuruzwa ry’ibikomoka kuri Petelori, aho mu myaka ibiri amwe mu masitasiyo ya Lisansi (…)

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali uhasanga Sitasiyo z’ibikomoka kuri Petelori zimwe muri zo zubatse aho zifatanye n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi. Mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hamaze gutorwa itegeko rigenga ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petelori, Sitasiyo zifatanye n’ibindi bikorwa, bitarenze imyaka ibiri ziraba zimuwe.

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite wemeje umushinga w’itegeko rigenga icuruzwa ry’ibikomoka kuri Petelori, aho mu myaka ibiri amwe mu masitasiyo ya Lisansi agomba yubatse aho ashobora gutera impanuka cyangwa ayegeranye n’izindi nyubako, agiye gukurwaho beneyo ibyo bikorwa bakabyimurira ahandi.

Depite Rwigema Gonzag, Perezida wa Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, mu kiganiro na IGIHE atangaza ko amasitasiyo ari hagati y’amazu ashobora guteza impanuka, ku buryo hakwangirika byinshi. Agira ati “Itegeko rizatuma nta kajagari kongera kubaho mu kubaka amasitasiyo. Ubundi byakorwaga uko babonye birengagije n’amategeko.”

Akomeza atangaza ko mbere y’uko umushoramari ahabwa uruhushya rwo kubaka sitasiyo y’ibikomoka kuri Petelori, hazajya habanza gukorwa igenzura, inzego zose zibishinzwe zikamuha uburenganzira bwo kubaka. Abazana ibikomoka kuri Petelori na bo bazajya bakurikiranwa n’urwego rushinzwe ubuziranenge ku buryo nta Lisansi mbi izongera kwemererwa kwinjira mu gihugu.

Depite Rwigema Ginzag akomeza agira ati “Itegeko kandi riteganya ibihano bikomeye ku bantu bacuruza ibikomoka kuri Petelori byanduye kimwe n’abadasiga muri Sitasiyo zabo igipimo giteganywa n’amategeko.” Umushinga w’itegeko rijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petelori, uvuga ko utokoza Petelori, kimwe n’utazasiga igipimo gito gihoraho azajya yamburwa burundu uruhushya rumwemerera gucuruza ibikomoka kuri Petelori.

Abasanzwe bafite Sitasiyo ahegereye inyubako zikorerwamo ubucuruzi cyangwa indi mirimo, bahawe imyaka ibiri kuba bamaze kwimuka. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fideli Ndayisaba mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko abacuruzi bamaze kubimenyeshwa, kandi banagize uruhare mu gutegura umushinga w’itegeko rigenga ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petelori mu Rwanda. Agira ati “Nta kibazo kirimo abagomba kwimurwa barabimenyeshejwe kandi na bo bariteguye.”

Ku bijyanye n’uko niba abazimurwa bazahabwa ingurane, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yadutangarije ko abahabwa ingurane ari abimuwe ahantu kubera ko Leta ihakeneye. Agira ati “Niba hari ahubatse Sitasiyo Leta ihakeneye nyira yo tuzamuha ingurane ariko niba tutahakeneye azimuka ajye gukorera ahemewe n’amategeko. Abaye ariko na none afite ubushobozi na we yahakorera ibindi bikorwa by’ubucuruzi.” Ikindi ni uko Umujyi wa Kigali ubona imyaka ibiri bahawe ari myinshi kuko kwimura Sitasiyo atari ibintu bigoye cyane.

Ku birebana n’uko bashobora gufashwa kubona aho bashyira Sitasiyo zizimurwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yadutangarije ko ufite ibikorwa by’ubucuruzi ari we wihitiramo aho ashaka gukorera, ubuyobozi bw’Umujyi atari bwo buzabategeka aho gucururiza.

Twashatse kuvugana na bamwe mu bafite Sitasiyo z’ibikomoka kuri Petelori mu mujyi wa Kigali ariko ntibatwemerera kuduha amakuru ku bijyanye n’iyimurwa ryabo.

Amwe mu masitasiyo yo mu Mujyi wa Kigali afatanye cyane n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages