Mu mpera za 2018 nibwo Bralirwa yateye intambwe ikomeye yinjiza u Rwanda mu bihugu icyenda bya Afurika byenga ndetse bigacuruza Heineken.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Karadjov, yavuze ko kuba mu kirango gishya cy’ubu bukangurambaga bwiswe ‘Vision’ bongeyemo igisenge (dome) cya Kigali Convention Centre kiriho ibishashi hejuru bigaragaza uko u Rwanda rwishimiye kwinjira mu cyerecyezo cy’umuryango mugari wa Heineken.
Yakomeje avuga ko kandi u Rwanda ruzagira uruhare rukomeye muri iki cyerecyezo nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kwengera Heineken imbere mu gihugu.
Ati “Twamaze gutangiza ubu bukangurambaga hirya no hino mu gihugu, mu bitangazamakuru byose, tunashyira amafoto ariho ibi birango mu tubari twose kugira ngo buri Munyarwanda wese aterwe ishema no kubona igihugu cye mu ruhando mpuzamahanga”.
Umuyobozi ushinzwe ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa muri Bralirwa Plc, Bokelman Sander, nawe yunze murye avuga ko bakoze ishoramari rikomeye kugira ngo bemererwe kwengera Heineken mu Rwanda, ahashyizweho ikigega cya HORAP, mu rwego rwo kugira ngo uburyohe bwayo bumere nk’ubw’iyengewe i Amsterdam.
Ati “U Rwanda ntiruzongera gutegereza amezi atatu kugira ngo bagerweho na Heineken iturutse Amsterdam, kubera ko nta kiguzi cyo kuyitumiza mu mahanga kizaba kiriho, izajya iba ihendukiye Abanyarwanda kuko izaba igura 800Frw”.
Abitabiriye umuhango wo kumurika Heineken yengewe mu Rwanda bavuze ko bishimiye kuba bagiye kujya bayibona ku giciro kiri hasi, kandi nta tandukaniro mu buryohe.
Uzankiza Danny yagize ati “Twishimye cyane, twaryohewe n’ikinyobwa cyo ku rwego rwo hejuru cyengewe mu Rwanda. Ibi bigaragaza agaciro ikigo giha abakiliya bacyo”.
Bralirwa Plc yashinzwe mu 1957. Kuva mu 1971 yabaye Ishami rya Heineken Group iyifitemo imigabane 75%.
Amateka yihariye ya Heineken
Amateka ya Heineken Pilsener cyangwa se Heineken ahera mu 1864 ubwo Gerard Adriaan Heineken w’imyaka 22 yaguraga urwengero rwa De Hooiberg mu Mujyi wa Amsterdam, abona ko hari impinduka zikenewe ngo rurusheho gutanga umusaruro ufatika.
Mu 1886 urwo ruganda rwaje gushinga laboratwari yagombaga kuvumbura umusemburo wo gukoresha muri Heineken, ruha akazi Dr Hartog Elion wari umunyeshuri w’umunyabutabire w’ibigwi ukomoka mu Bufaransa, Louis Pasteur, ngo abe ariwe uyikurira.
Baje gufatanya maze muri uwo mwaka bagera ku musemburo wa A-yeast na D-yeast, bahita batangira gukoresha A-yeast muri Heineken ari nawo musemburo urwo ruganda ruvuga ko inzoga yarwo ikesha impumuro n’uburyohe budasanzwe.
Uruganda rwa Heineken rugaragaza ko mu 1989 iyo nzoga yahise yegukana umudali wa zahabu mu imurikagurisha ryabereye i Paris.
Heineken igizwe n’ibintu bitatu aribyo ingano za sayiri (barley), igihingwa kizwi nka hops n’amazi. Kuyenga bitwara iminsi 28 ari nabyo bituma igira uburyohe bwihariye.
Heineken icuruzwa mu bihugu bigera ku 192 ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO