00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: DHL Express Rwanda yifurije abakiriya bayo Saint Valentin

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 16 February 2015 saa 01:30
Yasuwe :

Sosiyete mpuzamahanga DHL Express Ishami ryo mu Rwanda yafurije abanyarwanda bose, by’umwihariko abakiriya bayo Umunsi mukuru mwiza w’abakundana (Saint Valentin), nk’ikimenyetso cy’imikoranire yuje urugwiro bagirana.

Kimwe n’uko benshi bakundana babigenza ku munsi wahariwe abakundana ku isi, DHL yageneye abakiriya bayo indabo zagenewe uyu munsi ndetse n’izindi mpano zitandukanye.

Mu butumwa bw’umwihariko umuyobozi wa DHL Express Rwanda Julie Mutoni yageneye abakiriya babo, yabifurije kugubwa neza ku munsi w’abakundanye, abashimira imikoranire myiza kandi abizeza ko bizakomeza kuba byiza uko bwije n’uko bukeye.

DHL yatunguye abakiliya ba yo ibashyira impano aho bakorera

Ubutumwa bwe bugira buti “Nk’uko bisanzwe ko DHL Express Rwanda twita ku bakiriya bacu, dufashe uyu mwanya ngo twifurize abanyarwanda bose by’umwihariko abakiriya bacu kugira umunsi mwiza w’abakundana (Saint Valentin).Turabashimira imikoranire myiza, tunababwira ko tubakunda.” Julie Mutoni.

DHL Express ni isosiyete yamamaye ku isi yose muri serivisi z’indashyikirwa mu kohereza no kwakira ubutumwa (Courier Express),kunganira abacuruzi muri za gasutamo (Clearing), ubwikorezi bw’imizigo iremereye haba mu ndege, ubwato n’inzira y’ubutaka (Cargo) n’izindi.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwemeza ko mu rwego rwo gukomeza guha serivisi z’indashyikirwa abakiriya, ubu bafunguye amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu kugira ngo buri wese ubakeneye abagereho adasiragiye.
DHL Express Rwanda isanzwe yifatanya n’abakiriya bayo mu kwizihiza iminsi mikuru itandukanye, ndetse ikagira uruhare mu bindi bikorwa byo gufasha abanyarwanda kwiyubaka bikura mu bukene.

Abakozi ba DHL na bo bari banezerewe

Muri Kamena umwaka ushize, Umuyobozi wa DHL muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Charles Brewer yasuye u Rwanda, yizeza Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ko iyi sosiyete ifite gahunda yo gukomeza gufatanya n’abanyarwanda mu kwihutisha iterambere binyuze mu mishinga iciriritse.

Yagize ati “Kongerera imbaraga abakora imishinga iciriritse tubona ko ari bwo buryo bwo gukomeza gushyigikira iterambere u Rwanda ruriho, kuko bifasha benshi kubona akazi kavamo ibibateza imbere.

DHL ikundwa cyane n'abatumiza ibintu mu mahanga, uretse kjo inatumikira n'abandi bose imbere mu gihugu

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yavuze ko ari amahirwe ku gihugu kuba sosiyete ikomeye nka DHL yiyemeza gufasha igihugu muri ntego kihaye z’iterambere rirambye.

Yagize ati “Kuri twebwe ni amahirwe menshi kuko nk’uko mubizi guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse ni umwe mu mishinga Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ishyize imbere. Igikorwa nk’icyo tuzagihuriraho.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages