00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Farms yahembwe asaga miliyoni 10rwf ku bwo guhugura abahinzi b’ibihumyo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 February 2015 saa 01:40
Yasuwe :

Ikigo cy’u Bwongereza cy’Iterambere Mpuzamahanga, DFID, cyahembye Sosiyete y’ubuhinzi bw’ibihumyo, Kigali Farms ibihumbi icumi by’Amapawundi (Arenga miliyoni 10Rwf) kuko yahuguye abahinzi b’ibihumyo 400 barimo 66% b’abagore.

Umuyobozi wa Kigali Farms, Laurent Demuynck ari nawe wayishinze, avuga ko icyo gihembo cyihariye cy’abashoramari cyatangiwe i Nairobi muri Kenya mu nama ya sosiyete y’Abahinde yitwa SANKALP, cyagenewe abafite ibikorwa bigirira akamaro rubanda.

Demuynck avuga ko hahembwe ibigo by’ubucuruzi bitatu byo muri Afurika y’Uburasirazuba ariko Kigali Farms ikagenerwa ikindi cyihariye kubera uruhare rwayo mu iterambere ry’umugore.

Umuyobozi wa Kigali Farms, Laurent Demuynck

Kigali Farms ihugura abagore bafite aho guhinga ibihumyo hahagije, n’isoko ryo kubigurisha.

Mu Rwanda ibihumyo bigurwa n’amahoteli, amaresitora n’abantu ku giti cyabo. Bishobora kuribwa uko byakabaye cyangwa bigakorwamo ifu ivangwa n’ibindi birungo.

Kigali Farms iteganya gutangira guhinga ibihumyo byo mu bwoko bwa “Paris” biribwa cyane ku Isi. Ni yo izaba igejeje bwa mbere ibyo bihumyo mu Rwanda.

Ibihumyo bihingwa hifashishijwe ibyatsi by’ingano, ibarizo, ibitambaro, cyangwa ibishogoshogo by’ibishyimbo. Ni ibimera bidafite uturemangingo tubigira icyatsi kimwe n’ibindi.

Demuynck washinze Kigali Farms yize ubucuruzi, mbere yo kuza mu Rwanda yayoboraga urwengero rw’inzoga.

Avuga ko inzoga n’ibihumyo byose bifite byinshi bihuriyeho kuko n’umusemburo utuma inzoga ishya uri mu bwoko bumwe n’ubw’ibihumyo.

Kigali Farms ifite abakozi 50, igiye gufungura ishami ryo mu karere ka Musanze bitarenze uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages