Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko muri uyu mwaka wa 2014 abaturage basaga 2 000, bazagurizwa amafaranga yo gukora ubucuruzi muri gahunda ya gira Ubucuruzi imaze amezi make itangijwe mu mujyi.
Biteganyijweko muri iyi gahunda abacuruzi baciriritse bazajya bahabwa amafaranga atarenze ibihumbi 500 yo gukora ubucuruzi ku muntu umwe yishyurwa hariho inyungu ya 5% mu gihe cy’imyaka 2.
Tariki ya 10 Gicurasi 2014, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Nizeyimana Alphonse, yabwiye Inama Njyanama n’Inteko Rusange yari yitabiriwe n’abakuru b’imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari n’Imirenge, hamwe n’inzego zishinzwe umutekano ko iyi gahunda izahindura byinshi mu mibereho y’abatuye mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Muri uyu mwaka tuzaremera abantu bagera ku bihumbi bibiri barimo abagore n’urubyiruko n’ibindi byiciro. Umwaka utaha wa 2015 turateganya ko uyu mubare uziyongera, kugirango dukomeze guhangana n’ikibazo cy’abadafite akazi mu mujyi wa Kigali”.
Yongeyeho ati” Twatangiye gahunda ya “Gira Ubucuruzi” aho twifuza ko wa muntu ufite igishoro gitoya, wa muntu ucuruza akadobo k’inyanya, ak’amakara n’ibindi, dufatanyije twamwongerera igishoro, noneho nawe akazatwishyura tugakomeza turemera n’abandi”.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bakora ubucuruzi buciriritse bavuga ko iyo gahunda bayitezeho byinshi.
Nyiranizeyimana, acururuza ifu y’ubugari mu isoko ryo kwa Mutangana riherereye hafi na Gare ya Nyabugogo, akaba yagize ati” Jyewe sindayabona, ariko hari abo nzi bamaze kuyabona. Bikomeje twese bakatugeraho ubuzima bwahinduka, imibereho ikamera neza kuko iyo washoye macye, n’inyungu iba ari nkeya”.
Niyomwungeri ucuruza imyenda yo kwambara yongeyeho ati ”Ubu urabona ko nirirwa nzengurukana imyenda ku rutugu kubera igishoro gitoya, ariko iyo gahunda ya Gira Ubucuruzi ningeraho nzajya gushaka iseta mve mu muhanda”.
Rangira Bruno Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe itangazamakuru, yabwiye IGIHE ko muri iyi gahunda abantu bari mu byiciro bitandukanye.
Rangira yagize ati ”Umuntu ku giti cye, usanzwe akora ubucuruzi buciriritse cyangwa se afite ubushake bwo kubukora ahabwa ibihumbi Magana atanu, abari mu matsinda hamwe n’amakoperative nabo bahabwa guhera kuri miliyoni ebyiri, mu kwishyura bashyiraho inyungu ya 5%, kugirango iyi gahunda ikomeze igere no ku bandi baturage”.
Rangira akomeza yemeza ko Gira Ubucuruzi ari gahunda yashyizweho n’umujyi kubufatanye n’abaturage.
Yagize ati ”Umujyi wa Kigali ugizwe n’igice cy’umujyi hamwe n’igice cy’icyaro, abari mu gice cy’icyaro bagenzweho na gahunda ya Girinka Munyarwanda. Ni muri urwo rwego rero n’abatuye mu mujyi nabo bashyiriweho iyi gahunda ya Gira Ubucuruzi”.
Kuri we, abaturage bafite amikoro hamwe n’abikorera batandukanye batangiye gutera inkunga iyi gahunda. Bralirwa yashyizemo miliyoni eshanu, ariko hari n’abandi bemeye gutera inkunga.
Akomeza avuga ko Gira Ubucuruzi, izakemura ibibazo bitandukanye, by’ubukene, hamwe n’ikibazo cy’abacururiza mu kajagari, bavuga ko babiterwa n’igishoro gito bakoresha.
Iyi gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri Gashyantare 2014, igamije guha amafaranga y’igishoro abakora ubucuruzi buciriritse n’abafite gahunda yo kubukora kugirango babashe kwiteza imbere.


















TANGA IGITEKEREZO