00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hateguwe igitaramo kidasanzwe cyerekana ubuhanga mu kotsa inyama

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 5 March 2015 saa 04:27
Yasuwe :

Hateguwe igitaramo gishyushye cyo kwerekana ubuhanga mu gutegura ubwoko bwose bw’inyama kizaba tariki ya 7 Werurwe guhera saa yine za mugitondo kugeza saa tatu z’ijoro, umuhanzi Jay Polly akaba azasusurutsa abazacyitabira.

Sosiyete yitwa Gather Inc ihagarariwe na Zacharia Mswati isanzwe itegutera ibi bitaramo mu bindi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yifuje gufatanya na sosiyete nyarwanda y’inzobere mu gutegura ibirori bitandukanye mu Rwanda izwi kw’izina rya GLS kugira ngo itegurire Abanyarwanda bwa mbere ikirori cy’imbaturamugabo cyiswe ‘Nyama Choma Extravaganza).

Icyo gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Jay Polly ndetse n’inzobere mu ba DJ na DJ Inno, VJ Nano, DJ Alex ndetse n’umuhanzi Uncle Austin dore ko ari ubwa mbere kizaba kigiye kubera mu Rwanda.

Umuyozi wa GLS, Haguma Natacha yasobanuye impamvu z’icyo gitaramo kigiye guca agahigo ko kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Yagize ati “Mbere na mbere ni ishema kuri twe Abanyarwanda ndetse no ku gihugu cyacu cy’u Rwanda no ku banyamahanga kuba ibikorwa bibera iwabo bikifuza ko twabisangira kugira ngo dusangire ubumenyi batwigireho natwe tubigireho. Abanyarwanda nk’abagize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bazamenya ibibera mu bindi bihugu bigize umuryango(EAC).”

Yakomeje asobanura ko intego nyamukuru yo gutegura iki kirori atari indi uretse guha Abanyarwanda amahirwe yo kwidagadura, gusabana n’imiryango n’inshuti zikabona aho zihurira mu rwego rwo kwishimisha, dore ko byagaragaye ko abantu kubera gukora cyane batakibona umwanya wo gusabana, gusura inshuti, kwidagadura n’ibindi ahubwo ugasanga abantu badaherukana kubera umwanya muto bagahurira mu biriyo, mu bukwe, mu gushyingura kandi naho batabona umwanya wo kuganira nk’uko babyifuza.

muri bimwe mu bihugu bya EAC ibi birori birakorwa

Natacha avuga ko indi mpamvu cy’icyo gitaramo nk’uko izina ryacyo kibigaraza “Nyama Choma Extravaganza” ni ukugira ngo duhe amahirwe Abanyarwanda (restaurants, hotels, muchoma...) b’inzobere cyangwa se abafite ubuhanga mu gutegura inyama z’ubwoko bwose kandi mu buryo butandukanye bityo Abanyarwanda natwe tubyungukiremo kandi na nyuma y’iki gitaramo tujye tubasanga aho bakorera kongera kuzisogongera.

Ati “Hari benshi batagiraga amahirwe yo kugaragaza ubumenyi babifitemo none iki kikaba cyaraje ari igisubizo kuri bo.”

Ucyinjira muri icyo gitaramo uzaba uteganyirijwe umusogongero

Igitaramo kizatangira saa yine za mu gitondo mu Busitani bunini bwa Hoteli La Palisse Nyandugu kugeza saa tatu z’ijoro. Itike igura amafaranga ibihumbi bibiri (2000) ndetse n’ibihumbi bitanu (5000)muri VIP.

Umuyobozi wa GLS asaba Abanyarwanda kutazacikwa n’iki gitaramo cy’akataraboneka dore ko n’umuterankunga wacyo mukuru ari we Bralirwa (PRIMUS) azaba yiteguye gufata neza abazitabira icyo kirori ndetse n’inyama zikazaba zihari mu bwinshi kandi ku giciro gito cyane.

Ngo impavu yo kuba igitaramo kizatangira guhera mu gitondo ni ukugira ngo bahe buri muntu wese amahirwe yo kuzacyitabira, utabonye umwanya mu gitondo azaza ni mugoroba cyangwa ufite ubukwe cyangwa indi gahunda ni mugoroba akazahaba mu gitondo.

Ababyeyi batakibonana n’abana babo kubera akazi bazabasohokana dore ko hazaba hari ibikinisho by’ubwoko bwinshi abana bakwidagaduraho (imyicungo n’ibindi ….) batiriwe bacyererwa babashakira icyo kurya ahubwo bazabyuke bigira gutemberana nabo.

Kuba barahisemo gutumira Jay Polly, na ba DJ bazi kuvanga imiziki muri iki gihugu ngo ni ukugira ngo abakuze ndetse n’abato bazarusheho kwishimana kuko usanga bose bakunda ibintu bitandukanye.

Inyama ziba zitekanywe ubuhanga

Hazaba ahari n’amarushanwa y’abafite impano yo kuririmba (Karaoke competition) ndetse n’ibihembo bishimishije. Abakuru nibashaka bazicara cyangwa bahagarare bafata amafunguro banumva umuziki.

Kuri ubu amatike yo kwitabira icyo gitaramo yatangiye kugurishwa akaba aboneka kuri Wood Land, Car Wash ndetse no kuri Kaizen. Abashaka gusangishwa amatike aho bazaba bibereye bahamagara kuri 0788300985 cyangwa 0788307168 bagahabwa ibisobanuro birambuye.

Iki gitaramo cyateguwe na Gather Inc ifatanyije na GLS, Primus, Kiss FM, IGIHE Ltd, OLwonders & Liquid concept.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages