00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: I&M Bank yeretse abana inzira yo kugera ku nzozi zabo

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 12 March 2015 saa 03:13
Yasuwe :

I&M Bank yahoze ari Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), yatanze amasomo yo kubitsa no kwizigama ku bana biga mu kigo cy’amashuri abanza cya Alpha Community Academy giherereye i Kanombe.

Iyi gahunda yateguwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abanyeshuri mu Bumenyi bw’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Rwanda (AIESEC-Rwanda) yabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 werurwe 2015.

Uwimbabazi Peace, Ushinzwe Imitangire ya Serivisi muri I&M Bank yavuze ko bishimiye gutanga amasomo ajyanye n’umuco wo kuzigama ku bana bato kuko ari bo mizero y’igihugu.

Abana berekwa uburyo bwo kubikuza ku byuma bya ATM

Yongeyeho ko kugira ngo ubukungu bw’igihugu bukomeze kuzamuka, bisaba kwizigama no kubitsa; ati ’’Aba bana batangiye kwizigama uyu munsi bazarangiza amashuri bafite amafaranga, bityo akabafasha kwihangira imirimo.’’
Igihozo Angel w’imyaka 10 wahawe aya masomo, yatubwiye ko yatangaye cyane kuko ibyo yahakuye ngo bigiye gutuma yizigamira mu rwego rwo kugera ku ntego afite.

Yagize ati ’’Hahahah, hehe no gupfusha ubusa amafaranga nahabwaga n’ababyeyi, ubu ngiye kujya nyabika maze mu myaka iri imbere nziyubakire inzu nini cyane.’’

Cyubahiro Safari w’imyaka 11 yaje afite amatsiko menshi yo gusobanukirwa n’imikorere ya Banki, yavuze ko atashye anyuzwe n’ibisobanuro yahawe ku bibazo byinshi yabajije, gusa nawe icyo ahurizaho n’abagenzi be ni uko bagiye gutangira kwizigama ndetse ko n’abandi bana bazabashishikariza uyu muco mwiza.

Bahawe n'impano z'imipira

Umunnakwe Henry, Umuyobozi w’Amajyambere muri AISEC yavuze ko iyi ari gahunda ihoraho, intego yabo ni ukwimakaza umuco wo kuzigama, bakaba barahisemo guhera mu rubyiruko kuko basanga arirwo nkingi ikomeye igihugu gihanze amaso.

Yongeyeho ko bahura n’imbogamizi zirimo kuba Leta itabafasha bihagije, bityo bikabagora kuba babasha kugeza abana bose ku ma Banki kugirango bahabwe amasomo banirebera ibyo babwirwa imbonankubone yakomeje avuga ko batazacika intege bazakomeza kugerageza uko bashoboye.

AIESEC, ni Ishyirahamwe rikorera mu bihugu bisaga 110, kaminuza zigera kuri 800, aho ifasha abanyeshuri mu byerekeranye n’amahugurwa no guhererekanya ubumenyi n’amahirwe.

I&B Bank irateganya gukomeza iyi gahunda kuri uyu wa Gatanu bakaba bakazakira abana bo mu mashuri yisumbuye hagamijwe kwimakaza umuco wo kwizigama.

Umuyobozi wa I&M Bank ari kumwe na bamwe muri aba bana
Uwimbabazi Peace, Ushinzwe Imitangire ya Serivisi muri I&M Bank

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages