Ni uruganda rugiye kumara amezi atatu rutangiye gukorera mu cyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali (KSEZ), rwuzuye rutwaye akayabo k’amadolari miliyoni eshanu (agera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda).

Umuyobozi wa Rwanda Tea Packers, Kabagambe Hamim, yabwiye IGIHE ko imitunganyirize y’icyayi ikorwa n’uru ruganda idasanzwe mu Rwanda kuko hari hamenyerewe inganda zisya amababi y’icyayi gusa naho kukivanga (tea blending) bigakoreshwa amaboko, ibintu byatumaga hashyirwa ku isoko icyayi gikeya kitashoboraga guhaza isoko ryo mu gihugu ngo haboneke n’icyo kugurisha hanze.

Kuba ibi byakoreshwaga amaboko, byatumaga Rwanda Tea Packers ishyira ku isoko ibiro 500 ku munsi naho ikindi cyayi kikajyanwa gutunganyirizwa mu mahanga, bigatuma kigaruka mu Rwanda gihenze cyane ugereranyije n’igiciro cyabaga cyoherejweho.

Kabagambe avuga ko bajyaga bohereza icyayi hanze y’igihugu bakigurishije amadolari atatu kikagaruka gihagaze amadolari 50 ku kilo nyuma yo gutunganywa. Uruganda rushyashya rukaba rugiye kugabanya iki kiguzi kuko icyayi kizajya kiva mu Rwanda kigiye kugurishwa naho ikindi kikagurishwa mu gihugu cyamaze gutunganywa.

Yagize ati “Ubu twujuje uruganda rushyashya, twashatse kwagura ibikorwa no kunoza imikorere, tukongera umusaruro turangamiye isoko mpuzamahanga, twita ku byifuzo by’abakiriya. Turashaka no kugendana n’igihe kugira ngo dushobore guhangana n’ibindi bicuruzwa by’icyayi ku isoko mpuzamahanga.”

Uru ruganda rwubatswe na Rwanda Mountain Tea, rukorera mu nyubako nshya iri muri Special Economic Zone i Masoro, Kigali
Uru ruganda rwubatswe na Rwanda Mountain Tea, rukorera mu nyubako nshya iri muri Special Economic Zone i Masoro, Kigali

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo kujya rwongerera agaciro 7.5% y’icyayi gisarurwa mu Rwanda kingana na toni 24,000.

Ikoranabuhanga mu kuvanga icyayi

Atanga urugero rw’imashini kabuhariwe mu gutunganya icyayi yaguzwe amadolari ibihumbi 300,000, Kabagambe yavuze ko uruganda bubatse rufite imashini zigezweho n’ikoranabuhanga rihanitse kuko imashini zizajya zigenzurirwa kuri mudasobwa ku buryo icyacyi ntaho gihurira n’intoki z’umuntu kuva kigejejwe mu ruganda kugeza kijyanwa ku isoko.

Akomeza agira ati “Turateganya no kuzakora ‘ready to drink tea’ (ni ukuvuga icyayi gishobora guhita kinyobwa) kuko turi mu gihe abantu bahuze cyane ku buryo n’umwanya wo gutunganya icyayi ubura, bityo bakaba bazajya bagura icyayi gikoze, gifunze neza bagahita banywa.”

Kuri ubu isoko rinini ry’icyayi ni iryo mu gihugu imbere naho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakaba hagurishwa toni imwe gusa ku gihembwe ariko Rwanda Tea Packers ikaba ikomeje gushaka kwagurira amasoko mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba n’Aziya yo hagati nko muri Oman na Arabia Saoudite no kwagura isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kabagambe Hamim, Umuyobozi wa Rwanda Tea Packers yerekana imashini nshya itunganya icyayi ikoresha ikoranabuhanga rihanitse
Kabagambe Hamim, Umuyobozi wa Rwanda Tea Packers yerekana imashini nshya itunganya icyayi ikoresha ikoranabuhanga rihanitse

Kabagambe akangurira Abanyarwanda gukunda ibikorerwa mu gihugu kuko bihari kandi byiza kuko kubikoresha ari no gushyigikira abashoramari b’Abanyarwanda.

Yagize ati “Icyayi gifite umumaro mwinshi mu mubiri w’umuntu, gituma uruhu n’umusatsi bisa neza, kiringaniza isukari mu mubiri, kikagabanya urugimbu n’ibindi. Ubu urunganda twarwongereye ubushobozi ku rwego rwo hejuru, icyo turimo gushaka cyane ni isoko ry’icyo cyayi kandi twizeye ko rizaboneka.”

Rwanda Tea Packers ni uruganda rwashyizweho ku bufatanye bwa leta ifitemo imigabane 40% n’abikorera ari bo RMT ifite imigabane 60%.

Icyayi cy’u Rwanda kimenyereweho guhiga ibindi ku isi by’umwihariko igitunganyirizwa mu nganda zicungwa na RMT nk’Uruganda rwa Kitabi, ruherereye mu Karere ka Nyamagabe rumaze guca agahigo ku isi kuko kuva mu 2011 rugenda rubona ibihembo byo ku mugabane wa Africa n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Uruganda rwa Kitabi rwegukanye igihembo cy’umwaka wa 2017 mu Bwongereza (best supplier of the year 2017 award) nk’uruganda rwatanze icyayi cyiza kandi rugakurikiza ibisabwa n’ikigo cyamamaye mu gucuruza icyayi, Taylors of Harrogate.

Bamwe mu bakozi ba Rwanda Tea Packers bari mu kazi
Bamwe mu bakozi ba Rwanda Tea Packers bari mu kazi
Imashini ipakira icyayi mu dupaki dutandukanye
Imashini ipakira icyayi mu dupaki dutandukanye
Imashini zimwe zamaze kugezwa mu ruganda rwitezweho kongera agaciro icyayi cy'u Rwanda
Imashini zimwe zamaze kugezwa mu ruganda rwitezweho kongera agaciro icyayi cy'u Rwanda
Imwe mu mashini zipakira icyayi
Imwe mu mashini zipakira icyayi
Iyi mashini yaguzwe amadolari agera ku bihumbi 300 izajya ivanga icyayi ndetse ifashe no mu kugipakira
Iyi mashini yaguzwe amadolari agera ku bihumbi 300 izajya ivanga icyayi ndetse ifashe no mu kugipakira
Rwanda Tea Packers ifite imashini nshya nyinshi zigezweho zizatuma icyayi cy'u Rwanda cyongera agaciro
Rwanda Tea Packers ifite imashini nshya nyinshi zigezweho zizatuma icyayi cy'u Rwanda cyongera agaciro
Uko imashini ifunga icyayi mu dupaki tuzwi nka 'teabag'
Uko imashini ifunga icyayi mu dupaki tuzwi nka 'teabag'
Uruganda rushya rwa Rwanda Tea Packers rwatangiye gukora ku ya 1 Kanama 2017
Uruganda rushya rwa Rwanda Tea Packers rwatangiye gukora ku ya 1 Kanama 2017
Uruganda rushya rufite imashini nyinshi zitunganya zikanapakira icyayi ku buryo bwujuje ibipimo mpuzamahanga
Uruganda rushya rufite imashini nyinshi zitunganya zikanapakira icyayi ku buryo bwujuje ibipimo mpuzamahanga
Rwanda Tea Packers ifite imashini zigezweho mu gutunganya icyayi
Rwanda Tea Packers ifite imashini zigezweho mu gutunganya icyayi