00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ushobora guhaha no gucuruza utiriwe ukora ingendo

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 30 September 2014 saa 03:17
Yasuwe :

Iterambere mu Rwanda rigenda rireberwa mu ngeri nyinshi z’ibintu bishya bigenda bivuka, by’umwihariko byiganjemo ikoranabuhanga.
Kuri ubu buri Munyarwanda wese arashishikarizwa gukoresha uburyo bushya bugezweho bwo guhaha cyangwa kugurisha ibicuruzwa byose yifuza mu Rwanda yifashishije gusa mudasobwa irimo internet cyangwa se telefone igendanwa.
Ibi byagarutsweho mu nama yabereye i Kigali ku wa 19 Nzeri, yahuje abacuruzi banyuranye batumiwemo n’Ikigo gihuza umuguzi n’ugurisha cyitwa (…)

Iterambere mu Rwanda rigenda rireberwa mu ngeri nyinshi z’ibintu bishya bigenda bivuka, by’umwihariko byiganjemo ikoranabuhanga.

Kuri ubu buri Munyarwanda wese arashishikarizwa gukoresha uburyo bushya bugezweho bwo guhaha cyangwa kugurisha ibicuruzwa byose yifuza mu Rwanda yifashishije gusa mudasobwa irimo internet cyangwa se telefone igendanwa.

Kaymu, uburyo bugezweho wakoresha mu guhaha ibintu uri mu Rwanda ukabisangishwa aho uri

Ibi byagarutsweho mu nama yabereye i Kigali ku wa 19 Nzeri, yahuje abacuruzi banyuranye batumiwemo n’Ikigo gihuza umuguzi n’ugurisha cyitwa Kaymu, batarinze kubonana imbona nkubone.

Kaymu isanzwe ikorera mu bihugu 70 hirya no hino ku Isi. Muri Afurika ikorera mu birenga 17 harimo Uganda, Nigeria, Maroc n’u Rwanda. Mu Rwanda, Kaymu ikorana na Rocket Internet hamwe n’andi masosiyete asanzwe akorera mu Rwanda arimo Tigo, MTN, Lamudi, Jovago na Hellofood.

Iki gikorwa Kaymu yagiteguye mu buryo bwo gufasha aba bacuruzi kurushaho kumenya no gusobanukirwa neza uko bakoresha Kaymu ikabafasha muri business n’iterambere ryabo kikaba kizakomereza no ku bindi byiciro by’abanyarwanda bakenera izi serivise.

Abacuruzi bahuguwe bahawe impamyabumenyi, biyemeza gutangira gukorana na Kaymu

Kuri bamwe mu batangiye gukoresha ubu buryo bushya, Magasin Faruki Trading, muri aya mahugurwa yasobanuye ko ubwo yatangiraga gukorana na Kaymu yari afite impungenge z’uko baba ari abatekamitwe cyangwa se ari bamwe baza, bagenda ntibazagaruke.

Yagize ati “Ariko mu byumweru bibiri bishize natangajwe no kubona umukiriya agura firigo y’igiciro cya miliyoni imwe, kuri Kaymu ivuye mu iduka ryanjye”.

Hirya no hino ku Isi hagiye hari amashami ya Kaymu
Abacuruzi bahuguwe nabayobozi ba Kaymu bafashe ifoto y'urwibutso

Kaymu yatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mpera za 2013. Yan Kwizera uyihagarariye avuga ko kuva aho itangiriye gukora yafashije cyane cyane Abanyarwanda mu gusangishwa ibicuruzwa aho bari batiriwe bata umwanya basiragira mu masoko batazi neza aho ibyo bashaka biherereye.

Ibikoresho byose byaba iby'imyambarire, inkweto n'ibindi wabasha kubigura uri iwawe
Ibikoresho by'ingeri zinyuranye ubibona ku mafaranga nk'ayo wabiguraho ku isoko

Ushaka kugira ibyo ugura utiriwe utarabuka wakanda HANO http://www.kaymu.rw/


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages