Ni igisubizo kiziye igihe ku muntu wese wifuza gutura ahantu heza mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko ufite intego y’uko vision 2020 izagera afite ikibanza azatangirana nayo yubaka dore ko uyu mwaka usigaje iminsi 36 gusa.
Ni ibibanza biherereye ahisanzuye hafi y’ishuri rya EFOTEC Kanombe, bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese kuko guhera kuri miliyoni 10 Frw kuzamura, umuntu ashobora kubonamo ikibanza cyiza kandi kiri ahegereye ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo, amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi.
Ubuyobozi bwa KTN Rwanda bwabwiye IGIHE ko “ikibanza kiri kugura guhera kuri miliyoni 10 Frw, ahantu heza i Kanombe ushobora guhita utangira kubaka. Ni ibintu bidasanzwe mu Mujyi wa Kigali kandi ikirenze kuri ibyo, ushobora gutanga nka miliyoni 3 Frw nyuma y’igihe gito ukazana andi ugahita ucyegukana.”
Aya ni amahirwe akomeye ku banyarwanda baba mu gihugu n’ababa hanze badashoboye kugura inzu zuzuye bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ibiciro byazo bihanitse cyangwa kuba zubatse mu buryo umuntu atifuza.
Uguze ikibanza KTN Rwanda imufasha gushaka ibyangombwa by’ubutaka akabibona mu gihe gito bitamugoye. Ibi bibanza bifite ubuso butandukanye guhera kuri metero kare 300 kugera kuri 480.
KTN Rwanda ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Downtown n’abakozi b’inzobere bari hirya no hino mu gihugu n’urubuga www.ktnrwanda.com rubarizwaho amakuru yose arebana n’ubutaka buri ku isoko.










Ibitekerezo 0