Mu gihe hari hasanzwe amapaki agiye atandukanye ya 4G, amashya yashyizweho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba KtRN afite umwihariko wo kuba uwayiguze adahangayikishwa no kuba yarangira igihe cyagenwe kitaragera (unlimited plans).
Umuyobozi Mukuru wa KtRN, Daeheak AN, yatangaje ko Internet imaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abantu, bityo kuyibagezaho mu buryo buhendutse bizatuma barushaho kuyikoresha mu guhanga udushya.
Ati “Kugera kuri Internet igihe cyose kandi ku giciro giciriritse, bizagira uruhare mu gutuma hahangwa utundi dushya mu buzima bwa buri munsi bw’abantu n’amahirwe mashya y’ubucuruzi ku bagitangira.”
Kt Rwanda Networks ivuga ko yishimiye gutangiza iyi paki ya 4G by’umwihariko muri iki gihe ‘smartphones’ zimaze koroshya ubuzima bwa buri munsi bw’abantu aho zidakoreshwa mu kwitaba no kohereza ubutumwa gusa ahubwo zinifashishwa mu bucuruzi butandukanye.
Aya mapaki mashya ari kuboneka ku basanzwe bacuruza Internet ya 4G (ISP) ari bo; Netpro, ISCOISP, PIRAMIE, Simba Supermarket, GMAX, BKTecHouse, Mango telecom, Popconn, Fastnet, Truconnect, Netlink, 4NetAfrica, TNSP, RTN, Smart broadband na CBNET. Ashobora gukoreshwa n’abantu bose bafite telefoni zibasha kwakira umuyoboro wa 4G.
Ari mu bwoko butatu ari bwo ’Basic’ yashyiriweho abafite ubushobozi butari bwinshi kuko ubu ushobora kugura iy’ukwezi kuva ku 5,000 Frw, kugera 6,000 Frw, hari kandi ’Standard packs’ hamwe na ’Premium packs’.
Ku bashya mushobora kugana inzu zitangirwamo serivisi z’uyu muyoboro zirimo; 4G Square mu mujyi wa Kigali no mu turere twa Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Rwamagana n’ahandi hirya no hino mu gihugu bakabafasha kuyagura.
Ku bari basanzwe bakoresha Internet ya 4G mushobora kugura aya mapaki mashya munyuze ku *900#, cyangwa mu gashyira muri telefoni zanyu porogaramu ya LTE RWA musanga kuri App Store na Google Play.



















TANGA IGITEKEREZO