00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 18,umuhungu wa Perezida Kenyatta ni rwiyemezamirimo ukomeye

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 9 February 2015 saa 09:02
Yasuwe :

Ku myaka 18 gusa, umuhungu wa kabiri wa Perezida Uhuru Kenyatta amaze kugaragaza ubushobozi bukomeye mu gukora ubucuruzi.
Muhoho Kenyatta ni umusore ukiri muto mu myaka ariko mukuru mu bitekerezo, azwiho kwambara neza, ariko kuba yaravukiye mu muryango ukize wa Perezida Uhuru Kenyatta, ntibyamubujije gushabika no kwishakishiriza amafaranga.
Kuri ubu yashinze sosiyete ikora imideli y’abagore n’abagabo yise ’Nomadic Wear’ imaze gushinga imizi no gukundwa na benshi muri Kenya.
Ibitambaro (…)

Ibitambaro byose byifashishwa mu gukora imyenda ya Nomadic Wear bikorerwa muri Kenya, ahanini hifashishwa ikanga cyangwa ibitenge.

Kugeza ubu Muhoho yafunguye iduka i Nairobi aho acururiza imyenda akora bucuruzi afatanyije n’inshuti ze zirimo Rudradeer ‘Rudra’ Khanna, Wasim Manji, Waruru Wachira. Aba bose nta n’umwe urengeje imyaka 18.

Bikunze kuvugwa cyane ko benshi mu banyepolitiki bo muri Kenya baterwa ishyari n’imyitwarire ya Muhoho Kenyatta kubera ahanini uburyo abana babo bo usanga barararutse.

Amwe mu mafoto y’imyenda ikorwa na sosiyete ya Muhoho Kenyatta

Muhoho Kenyatta asohotse mu modoka ye ya BMW mu mujyi wa Nairobi
Muhoho Kenyatta wa kabiri uturutse iburyo ari kumwe na bagenzi be bafatanije mu bucuruzi

Imwe mu myambaro ya Nomadic Wear

Amafoto: Nairobi Wire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages