00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kudahuza amategeko agenga gukorera mu bihugu bya EAC biracyazitiye inyungu z’abaturage

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 17 February 2016 saa 09:14
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EALA ) yunze mu ry’abakozi n’abakoresha basabye ko hakurwaho amafaranga y’uruhushya rwo gutura no gukorera mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC.

EALA yasabye Leta zigize Umuryango wa EAC kwihutisha ibikorwa by’urujya n’uruza rw’abatuye ako Karere.

Itangazo rya Komite ya EALA ishinzwe inyungu rusange ryo muri Mutarama uyu mwaka rigira riti “Ibi bigomba kwihutishwa hahuzwa uburyo bwo gukuraho amafaranga y’ibyemezo byo gutura no gukorera muri EAC no koroshya ibikorwa by’inyungu rusange, nk’uko byatangiwe ku bufatanye bwa bimwe mu bihugu bigize uyu Muryango.”

Binyuze mu masezerano y’isoko rusange ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yasinywe mu mwaka wa 2010 yemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abakozi, ibyo bihugu byari byihaye umugambi w’uko kugeza kuwa 31 Ukuboza 2015, haba habaye amavugururura hagakurwaho n’amafaranga y’uruhushya rwo gukorera aho umuntu yifuza.

Ibihugu birimo u Rwanda, Uganda na Kenya nibyo byubahirije ayo masezerano, ariko u Burundi na Tanzania ntibirayubahiriza.

Mu minsi ishize abakozi n’abakoresha bo muri EAC basabye ko impushya zo gukorera mu bihugu biyigize zajya zitangwa mu minsi 30 gusa mu rwego rwo korohereza abaturage gukorera aho bashaka.

Mu gihugu cya Tanzania, uruhushya rwo gukora rugura hagati y’Amadolari ya Amerika 600 na 3000, naho mu Burundi rukagura hagati y’amadolari 60 na 84.

Abaturage bambukiranya umupaka wa Busia bava Uganda bajya muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages