00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwitaba nimero ya MTN-Rwanda muri Sudani y’Epfo ni ubuntu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 March 2015 saa 11:16
Yasuwe :

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa rya rezo imwe (One Network Area) mu Bihugu bigize Umuhora wa Ruguru, MTN Rwanda ni yo sosiyete y’itumanaho mu Rwanda yagabanyije ku buryo bugaragara ikiguzi cy’amafaranga yakatwaga abitaba umurongo wayo bari muri ibi bihugu.

Ibi biciro muri Sudani y’Epfo byatangiye kugabanywa muri Gashyantare. Guhamagara muri iki gihugu kuri ubu ni amafaranga y’u Rwanda 60 ku munota, mu gihe abasanzwe bishyura seirivisi za MTN mbere cyangwa nyuma batangiye gutanga 68 ku munota.

Kwitaba uri muri iki gihugu byagizwe ubuntu. Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwemeza ko abakiriya ba MTN South Sudan ari bo bafite inyungu cyane kurenza abakoresha indi mirongo muri iki gihugu.

Bivugwa ko ku yindi mirongo y’itumanaho itarinjizwa muri gahunda ya One Network Area (Zain, Gemtel,Viva Cell and Sudatel), ariko bivugwa ko na yo izaba yinjiye mu mikoranire mu gihe gito.

Uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN Rwanda, Yvonne Manzi Makolo yagize ati “Kugira Sudani y’Epfo muri iyi mikoranire ni inyungu kuri buri wese, ariko cyane cyane ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Guhamagara mu Rwanda cyangwa imiryango yabo ikabahamagara ntibyari byoroshye. Twizeye ko iyi serivisi izongerera agaciro ubutumwa barimo (bavugana n’abo basize mu Rwanda)."

Hagendewe ku masezerano y’ubufatanye muri iyi mikoranire mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, amafaranga yakatwaga hagati y’u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo yatumye itumanaho ribasha kunogera umubare munini w’bashyikirana mu karere.

Mu kuzuza inshingano zo guhindura ubuzima bw’abakiriya bacu, MTN yiteguye kongera abakoresha telefoni zigendanwa, no gukomeza kuborohereza itumanaho mu Rwanda ndetse no mu karere.”

MTN ifite icyizere ko kugabanya ibiciro bizongerera ubushobozi abakiriya bwo gusabana n’abandi mu bucuruzi, imiryango n’inshuti mu karere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages