Solskjaer w’imyaka 45 azaba ari umutoza w’intizanyo y’ikipe yitwa Molde Fotballklubb yo muri Norvège, kuko azayisubiramo umwaka wayo w’imikino nujya gutangira.

Umunsi umwe nyuma yo gutandukana na José Mourinho, Umuyobozi wa Manchester United Ed Woodward yatangaje ko Solskjær yagizwe umutoza w’agateganyo.

Ati “Ole ni umunyabigwi w’ikipe ufite inararibonye haba mu kibuga ndetse nk’umutoza. Amateka ye muri Manchester United asobanura ko abayeho mu muco wa hano, ku buryo buri muntu wese muri iyi kipe yishimiye ko we na Mike Phelan bagarutse.”

“Twizeye ko bazunga ubumwe abakinnyi n’abafana mu gihe tugiye kwinjira mu gice cya kaniri cy’umwaka wa shampiyona.”

Mu mezi atandatu yahawe azaba yungirijwe na Mike Phelan w’imyaka 56 wakiniye Man United kuva 1989 kugera 1994 anatoza amakipe yayo mu byiciro bitandukanye kuva 1999 kugera 2013 yungirije Sir Alexander Chapman Ferguson. Nyuma yatoje Norwich City na Hull City mu 2017.

Solskjaer yashimiye Molde Fotballklubb yatozaga, yemeza ko gutoza Man United ari amahirwe atari kurenza ingohe.

Yabwiye urubuga rw’iyi kipe ati “Mu mupira w’amaguru ntawe umenya uko bigenda. Byose biterwa n’aho ibihe bigeze. Aya ni amahirwe nagombaga kwakiriza amaboko yombi. Ngiye kureba uko nayobora neza Manchester United kugera mu mpeshyi y’umwaka y’umwaka utaha.”

“Muri icyo gihe kandi nzakomeza gukurikiranira hafi ibibera hano mu rugo. Twamaze kubaka ibuye ry’ifatizo kandi uko uyu mwaka warangiye biduha icyizere cy’undi mwiza uri imbere.”

Yavuze ko abatoza bamwungirije n’abayobozi bazakomeza imirimo ye igihe azaba adahari.

Molde FK yo yatangaje ko yizeye ko iki gikorwa bagiranye na Manchester United kizarushaho kuyimenyekanisha mu Isi ya ruhago.

Ole Gunnar Solskjaer wavutse tariki 27 Gashyantare 1973 yakiniye amakipe y’iwabo muri Norvège arimo na Molde Fotballklubb atoza kugeza ubu.

Yageze muri Man United muri 1996, ayikinira kugera muri 2007. Amateka yasize i Manchester arimo igitego yatsinze Bayern Munich ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 1999 cyahesheje ikipe ye igikombe cy’uwo mwaka.

Mu myaka 11 Solskjaer yakiniye Man United yayitsindiye ibitego 126 mu mikino 366. Yayifashije kwegukana ibikombe bya shampiyona birindwi; 1996–97, 1998–99, 1999–2000, 2000–01, 2002–03, 2006–07 na UEFA Champions League imwe.

Iyi kipe ni nayo yatangiriyemo umwuga wo gutoza nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru kuko yatoje abatarengeje imyaka 21 ba Man United 2008-10, mbere yo guca mu yandi makipe nka Cardiff City yo mu Bwongereza, Clausenengen na Molde z’iwabo.

Ole Gunnar Solskjaer yahawe akazi ko gutoza Man United by'agateganyo
Ole Gunnar Solskjaer yahawe akazi ko gutoza Man United by'agateganyo
Michael Christopher Phelan wari wungirije Sir Alex Fugerson muri 2013 niwe ugiye kungirize Ole
Michael Christopher Phelan wari wungirije Sir Alex Fugerson muri 2013 niwe ugiye kungirize Ole
Igitego Ole Gunnar Solskjaer yatsinze Bayern muri 1999 cyamugize umunyabigwi muri Manchester United
Igitego Ole Gunnar Solskjaer yatsinze Bayern muri 1999 cyamugize umunyabigwi muri Manchester United