Iri rushanwa ryitwa ’Rwanda Champions Challenge’ ryateguwe na Arsenal ku bufatanye na gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Ryatangiye ku wa 22 Mutarama 2019, ku kibuga Arsenal yitorezaho kiri London Colney mu Bwongereza.
Ryitabiriwe n’abakinnyi Mesut Özil, Alexandre Lacazette na Alex Iwobi n’umuhanzi mu Bwongereza, Lethal Bizzle.
Bifatanyije n’abafana mu kurushanwa mu bintu bitandukanye birimo gusuzuma ubuhanga mu mukino w’umupira w’amaguru n’ubumenyi bafite ku Rwanda.
Tariki ya 30 Mutarama 2019 nibwo hazatangazwa abafana batatu batsinze iri rushanwa, aho bazahembwa gusura ibyiza bitandukanye bitatse u Rwanda, bakazishyurirwa ibyo bazakeneramo byose.
Muri Gicurasi 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, cyinjiye mu bufatanye na Arsenal FC yo mu Bwongereza, bugamije kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, binyuze mu gushyira ikirango cya Visit Rwanda ku maboko y’imyenda yayo.
Muri aya masezerano y’imyaka itatu, Arsenal FC yambara amagambo ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso guhera muri Kanama 2018, abantu batandukanye bazajya bafashwa gusura u Rwanda ndetse hari ibikorwa binyuranye bigamije guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda bizakorwa.


















TANGA IGITEKEREZO