Byagarutsweho kuri uyu wa Kane ubwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi zatangaga ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe na raporo ya Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, mu rwego rw’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’inganda.

Muri ibyo bibazo harimo ko hari inganda cyane cyane iziciritse zashyizweho kugira ngo zifashe abahinzi gutunganya no kongerera agaciro umusaruro w’ibibukomokaho ariko zitagikora n’izikora ugasanga biri hasi cyane.

Abadepite bavuze ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ikwiye gusesengura ikamenya impamvu zituma inganda zifunga imiryango izindi zigakora ku kigero kiri hasi, ikanabishakira igisubuzo kirambye.

Depite Rwaka Pierre Claver yavuze ko hakwiye gukurikirana abahinzi, bakigishwa uko bategura umusaruro ku buryo ugezwa ku nganda ari mwinshi kandi mwiza.

Ati “Ngo inganda zibura umusaruro mu bwinshi no mu bwiza? Ni ukubera iki rero kandi abandi batubwira ko byikuba gatatu na gatandatu. Ni ikibazo tugomba gukurikirana. Iki cyonyine kirahagije kuba igisubuzo kuri Minagri.”

Depite Nyabyenda Damien yavuze ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ibidukikije, iy’Ubucuruzi n’Inganda zikwiye gukorana kugira ngo zikemure ibibazo bituma inganda zigira imikorere mibi.

Ati “Nasaba ko ziriya Minisiteri zikora igenamigambi rinoze kugira ngo uriya musaruro ugirire akamaro abaturage, waba unyuzwa mu nganda cyangwa n’ukoreshwa, ukoreshwe utangiritse.”

Depite Ruhakana ati “Hari inganda zitanga umusaruro uri munsi y’ubushobozi, ugasanga icyo rwubakiwe n’ibyo ruzakora biracyari hasi n’uwo bagurira ugasanga ntibamugurira, barinubira ko bahagaritswe kujyana umusaruro. Ngira ngo urwa Kinazi rwavuzwe, ibyo bibazo twarabisanze. Ingamba zihari mu mikorere n’imikoranire kugira ngo icyo kibazo gikemuke ni izihe?”

Minisitiri Hakuziyaremye yababwiye ko impamvu inganda zimwe zafunze izindi zikaba zikora ku kigero kiri hasi zirimo kutabona umusaruro uhagije kandi mwiza, imiyoborere idahwitse, cyane cyane inganda zifitwe mu nshingano n’amakoperative nk’izitunganya imyumbati.

Yababwiye kandi ko hari izo usanga zarafunze kubera k0 zidashoboye guhangana n’izindi zisanze ku isoko, kubera ikiguzi cy’ubwikorezi cy’ibikoresho by’ibanze zikura hanze gihanitse, n’icy’amashanyarazi.

Minisitiri Hakuziyaremye yanagaragaje ko hari inganda zimwe zishingwa zitarakorewe inyigo igaragaza imikorere ihamye, izitabanza gushaka amasoko n’uko zizabona inyungu, zatangira gukora zigahita zihomba, ubumenyi budahagije bw’abazikoramo n’ibindi.

Minisitiri Hakuziyaremye yababwiye ko hari ingamba zafashwe ku bufatanye na Minagri, cyane cyane hagamijwe guhuza abahinzi n’abanyenganda.

Ku nganda zafunze, Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko kugeza ubu habarurwa inganda z’imyumbati zirindwi zafunze n’izindi eshanu zikora nabi ku buryo zishobora kuzafunga nazo hatagize igikorwa.

Ati “Minicom ifatanyije n’abikorera, iri kureba uko inganda nto zitunganya imyumbati zitagikora cyangwa izikora nabi zafashwa zikongera gukora.”

Minisitiri Hakuziyaremye yasobanuye ko hari itsinda rigizwe na Minicom n’Ikigo gishinzwe amakoperative n’ishyirahamwe ry’abikorera batunganya imyumbati bakayohereza mu mahanga, riri gusura inganda zafunze n’izikora nabi hagamijwe kuzifasha kwikura muri ibyo bibazo.

Ati “Izo zose ziri gusurwa n’iryo tsinda ngo harebwe uburyo zakongera gukora neza zigafata umusaruro w’abaturage. Izindi ngamba zafashwe harimo gufasha inganda kunoza imikorere no kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.”

Minisitiri Hakuziyaremye yanagaragarije abadepite ho hari gahunda yo kongerera urubyiriko ubumenyi bukenewe mu nganda binyuze mu kigo gishinzwe ubumenyingiro(WDA), politiki y’inganda iri kuvugururwa ku buryo busubiza ibyo bibazo, ikazarangira bitarenze muri Nzeri 2019.

Yanavuze ko mu 2018 habonetse abashoramari bashya mu gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bashoye asaga miliyoni 19,6$ kandi ko byitezweho umusaruro ukomeye.

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko hari na gahunda yo gukangurira abantu gushora imari mu nganda no guhugura abasanzwe bakora uko bagabanya ikiguzi cy’ibyo bakora kugira ngo babashe gushyira ku isoko ibicuruzwa byiza kandi bihendutse n’ibindi.

Ikibazo cy’inganda zikora ku kigero kiri munsi y’ubushobozi, giheruka kugaragazwa umwaka ushize na Vincent Munyeshyaka wari Minisitiri wa Minicom wavuze ko inyinshi zikora ku kigero kiri munsi ya 50%. Icyo gihe yavuze ko iki kibazo kiri mu bizakemurwa na Politiki nshya y’inganda.

Urwego rw’inganda ubu rubumbatiye 17% by’umusaruro mbumbe w’igihugu bivuye kuri 13% mu 2000.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko hari gahunda yo gukangurira abantu gushora imari mu nganda
Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko hari gahunda yo gukangurira abantu gushora imari mu nganda