Abakoresha MTN mu Rwanda, mu gushyira ikarita muri telefoni bajyaga bandika *111* bagakurikizaho imibare y’ikarita (Voucher Number) hanyuma bagashyiraho urwego (#), ariko guhera kuwa 15 Kamena 2015 bazajya bakanda *130*bashyireho imibare y’ikarita babone gushyiraho urwego (#).
Mu gihe kureba amafaranga muri telefoni byari ugukanda *110#, bigiye guhinduka *131#.
Imibare abakiriya basabiragaho ubufasha nayo izahinduka, aho kuba guhamagara kuri 456, bazajya bahamagara ku 100 bahabwe ubufasha bunyuranye kimwe no ku yindi mirongo yose y’ itumanaho mu karere.
Kohereza no kwakira ubutumwa bw’ ijwi (Voicemail) nabyo bizahinduka, umuntu ayikoreshe ahamagaye kuri 123 na 121.
MTN Rwanda ivuga ko izi mpinduka zigiye kubaho nyuma y’ ubusabe bw’ ikigo kigenzura imirimo imwe n’ imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, hagamijwe guhuza imibare itangirwaho serivisi za telefoni muri Afurika y’ u Burasirazuba.
Iyi mibare ikaba igomba gusa ku bigo byose by’ itumanaho muri Afurika y’ u Burasirazuba.
Umuyobozi mukuru ushinzwe kwamamaza muri MTN Rwanda, Yvonne Manzi Makolo, avuga ko abakiliya b’iyi Sosiyete bazahabwa igihe gihagije cyo kumenyera imibare mishya ngo hirindwe imbogamizi zishobora kubaho.
Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza korohereza abakiriya bacu, imibare izaba ishaje izakomeza gukorana n’imishya kugeza mu mpera z’ umwaka, kugira ngo abakiriya bose babanze bamenyere iyi mibare mishya.”
Guhuza iyi mibare itangirwaho serivisi za telefoni muri Afurika y’ u Burasirazuba, bigamije korohereza abakoresha telefoni mu kongera no kureba amafaranga muri telefoni cyangwa bakabona ubufasha bakoresheje imibare imwe, hatitawe ku kigo cy’ itumanaho.


















TANGA IGITEKEREZO