00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda mu cyiciro cya nyuma cy’amavugurura y’umuyoboro wayo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 March 2018 saa 01:01
Yasuwe :

MTN Rwanda yatangaje ko yinjiye mu cyiciro cya nyuma cy’amavugurura y’umuyoboro wayo, agamije kurushaho kunoza uburyo serivisi zo guhamagara n’iza internet zigera ku bakiriya hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Mohamad Kiwan, yatangaje ko aya mavugurura yatangiye mu gihembwe cya nyuma cya 2017, aho bahereye ku kunoza no kwagura umuyoboro w’amajwi (guhamagara no kwitaba).

Yagize ati “Imyiteguro yo gutangira kuvugurura ibirebana na internet imaze igihe ndetse guhera uyu munsi ku wa 29 Werurwe , turatangira icyiciro cya nyuma cyo kwimura internet tuyikura ku muyoboro ushaje tukayishyira ku mushya muri Kigali, igikorwa kizaba cyarangiye mu cyumweru cya kabiri cya Gicurasi.”

Yakomeje avuga ko aya mavugurura narangira azasigira MTN Rwanda ubushobozi bwo guhaza ibyifuzo by’isoko ryaguka buri munsi.

MTN yashoye miliyoni 20 z’amadolari muri uyu musihinga wiswe U900 ugamije kurushaho kunoza internet ya 3G ndetse no kongera umuvuduko wayo hakoreshejwe umurongo wa MHz 900.

Site 273 ziri muri Kigali nizo zizongererwa ubushobozi hakoreshejwe ibikoresho bishya bifite ikoranabuhanga rya U900 (Universal Mobile Telecommunications System, 900MHz). Ibi bizagira uruhare mu gutuma MTN ibasha kwakira no guhaza ibyifuzo by’abakoresha telefoni zigezweho bakomeza kwiyongera.

Kiwani yavuze ko mu gukora aya mavugurura asaba guhindura ibikoresho bishaje bigasimbuzwa ibishya bishobora kuzagira ingaruka kuri serivisi MTN isanzwe itanga, by’umwihariko mu bice azaba ari kuberamo.

Ati “ Dushimiye abakiriya bacu ku kwihangana bazagira muri uru rugendo, aho dukomeje gushyira imbaraga mu kunoza serivisi duha abakiriya bacu binyuze mu kongera umuvuduko wa internet ya 3G.”.

Ubuyobozi bwa MTN buvuga ko bwiteguye gukora ibishoboka byose iyi gahunda ikarangira mu byumweru bitandatu nk’uko babyiyemeje, bityo abakiriya bagatangira kwishimira serivisi ziri ku rwego rwo hejuru.

Icyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages