00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yasabanye n’abakiliya b’imena i Rusizi

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 16 September 2022 saa 05:52
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi ba Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda, basabanye n’abakiliya bayo b’imena bo mu Karere ka Rusizi, babafasha gusobanukirwa serivisi zitandukanye zibagenewe.

Iki gikorwa ngarukamwaka gitegurwa hagamijwe kwita ku bakiliya, i Rusizi cyabereye mu Mujyi wa Kamembe ku mugoroba wo ku wa 14 Nzeri 2022.

Abanya-Rusizi bahawe ibisobanuro byimbitse kuri serivisi zitandukanye za MTN by’umwihariko izigenewe abakiliya b’imena.

Mu byo basobanuriwe harimo uburyo bwa Prestige, serivisi itanga inyongera ku bakiliya bakoresha nibura 5000 Frw buri kwezi.

Babwiwe amavugurura yakozwemo aho usibye kuba ubu buryo bukoreshwa ku Isi hose, uguze ipaki ya Prestige iyo ukwezi kurangiye itarashira ashobora kuyambukana mu kundi, ntihite ishira nk’ibisanzwe ndetse ukoresha izi paki aba yemerewe kohereza amafaranga ku buntu.

Abakiliya b’imena ba MTN Rwanda mu Karere ka Rusizi, bavuze ko bungutse byinshi kandi biteguye gusangiza abandi amakuru bamenye.

Padiri Bapfakurera Benjamin yashimangiye ko bagejejweho bimwe mu byo MTN ikora, ibyo ifite n’amahirwe ayibonekamo mu buryo bwo guhamagara no gukoresha internet.

Yagize ati “Twaje hano dutumiwe na MTN aho twagejejweho imikorere yayo, serivisi zayo n’uburyo abakiliya bahendukirwa mu kuzigeraho. Byari byiza cyane kuko umuntu yabazaga ikibazo akagisubizwa neza ndetse akanasobanurirwa byimbitse. Nishimiye serivisi nziza za MTN.’’

Yakomeje avuga ko gukorana na MTN Rwanda byamufashije koroherwa no kugera kuri serivisi no gutanga inziza.

Ndayambaje Alphonse yashimye amavugurura yakozwe atuma abakiliya ba MTN Rwanda barushaho kuryoherwa na serivisi bagenerwa.

Yagize ati “Bagerageje kudusobanurira uburyo Prestige Card ikora ndetse n’inyungu zirimo aho amafaranga y’ukwezi ashira bakaba bayimurira mu kundi. Ubu duhindutse abafashamyumvire natwe tugiye kubigeza ku bandi na bo bamenye ibyiza bya MTN.’’

Umukozi muri MTN ushinzwe Ibikorwa by’Ubuterankunga, Kayitare David, yavuze ko icyatumye berekeza i Rusizi ari ukwegera abakiliya b’imena, kubaganiriza ku byiza babafitiye no kumva ibibazo byabo ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Turi hano i Rusizi muri gahunda twatangiye yo kwegera abakiliya b’imena tubasobanurira ibyiza bya MTN ndetse bakanatugeza ibyifuzo byabo kugira ngo tunoze gahunda zacu kandi turusheho kubaha serivisi nziza.’’

Mu rugendo rwabo mu Karere ka Rusizi, abari bahagarariye MTN Rwanda basuye ababyeyi bo ku Kirwa cya Nkombo babagenera ibikoresho by’isuku.

Kayitare yakomeje avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Gahunda ya MTN Rwanda yo kwegera abakiliya bayo b’imena yatangiriye mu Karere ka Musanze, ikomereza mu ka Rwamagana, Rubavu na Huye mbere yo kuyisoreza mu ka Rusizi.

Abakiliya b'imena ba MTN basobanurirwa ibyiza byabo
Amani Casimir, umwe mu bakiliya b'imena ba MTN yahawe impano kimwe n'abandi
Abakiliya b'Imena ba MTN basobanuriwe serivisi zitandukanye iyo sosiyete yabageneye
MTN Rwanda yazirikanye n'abo ku kirwa cya Nkombo ibagenera impano
Ababyeyi bo ku kirwa cya Nkombo bashishikarijwe gukoresha serivisi za MTN
Ababyeyi bo ku kirwa cya Nkombo bagenewe impano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages