Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024 ubwo hamurikwaga telefoni nshya za Tecno Camon 30 Series.
MTN Rwanda yasobanuye ko hari serivisi umukiliya azajya ahabwa ku buntu bitewe n’uko bifuza ko buri Munyarwanda yabasha kubona internet ku buryo bworoshye.
Umuyobozi ushinzwe ibikoresho by’ikoranabuhanga na serivisi z’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Nzabakira Rene yagize ati “MTN Rwanda izajya itanga internet y’ubuntu ya 15GB mu mezi atatu. Buri kwezi umukiliya uzakoresha sim card ya MTN akaba yaraguze telefoni za Tecno Camon 30 Series, azajya ahabwa internet ya 5GB buri kwezi.”
Nzabakira Rene yanagarutse ku buryo ku bashaka gutunga izo telefoni habayeho koroshya ibiciro ku buryo nta rwitwazo abakiliya bazagira.
Ati “Murabizi ko umukiliya ugiye ahatangirwa serivisi za MTN Rwanda dufite serivisi ya prestige. Abazajya bagana amaduka ya MTN Rwanda bazahabwa igabanyirizwa rya 15% kuri buri serivise zose.”
Umukozi ushinzwe imikorere ya telefoni za Tecno n’uburyo bwo kuzigeza ku bakiliya, Rukundo Claver yasobanuye ko telefoni yashyizwe ku isoko ya Camon 30 Series ifite umwihariko wo gufotora neza no kuramba.
Ati “Telefoni za Camon 30 Series zihariye kugira amashusho n’amafoto meza, ububiko bwa 512GB. Igiyeho amazi singombwa kuyihanagura kuko ikora neza. Ni telefoni zibika umuriro kandi zifite ubushobozi bwo gukoreshwa mu cyimbo cya telekomande ukaba wareba televiziyo neza.”
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda kandi ku bufatanye na Tecno bamuritse telefoni za Camon 30 Series, mudasobwa, amasaha n’ibikoresho byifashishwa mu kumva umuziki”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!