00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yasoje ibikorwa by’ubugirageza by’iminsi 21

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 26 June 2015 saa 11:53
Yasuwe :

MTN Rwanda yasoje igikorwa ngaruka mwaka cy’ubugiraneza kimara iminsi 21, byibanze mu burezi ku nsanganyamatsiko igira iti “Investing in Education for All” tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “ugushyira imbaraga mu burezi bwa bose”.

Muri iki gikorwa cyiswe “21 Days of Y’ello Care” abakozi ba MTN hamwe n’abakorerabushake batanze umwanya wabo, ubumenyi ndetse n’umutungo wabo mu guhindura ubuzima bw’abanyeshuri biga mu byaro aho batabasha kubona umurimo w’amashanyarazi mu rwego rwo gutuma abakiriya baba mu Isi y’Ikoranabuhanga (Digital World to Customers).

MTN Rwanda yafatanije n’ikigo gikwirakwiza ingufu zikomoka ku zuba, Mobisol maze bacanira ibigo by’amashuri 8 byo mu cyaro hakoreshejwe imirasiye y’izuba.

Ibi bizafasha ayo mashuri adasanganywe amashanyarazi kubona urumuri rwo kubafasha mu gihe cyo kwiga.

Amashuri yagegejwemo ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ni Urwunge rw’amashuri rwa Gasange muri Gatsibo, Urwunge rw’amashuri rwa Kibara muri Ngoma, Urwunge rw’amashuri rwa Ntwali muri Kamonyi, Urwunge rw’amashuri rwa Bufunda muri Nyagatare, Urwunge rw’amashuri rwa Bumba muri Gakenke, Urwunge rw’amashuri rwa Kamashi muri Ngororero, Urwunge rw’amashuri rwa Nyamugali muri Nyamasheke ndetse n’Urwunge rw’amashuri rwa Nkakwa muri Nyaruguru.

Muri iyi minsi 21 y’ubugiraneza kandi abakozi ba MTN bashyizeho isomero ryo kuri internet (digital books) mu Kigo cya Nyamata Hight School cyo mu Karere ka Bugesera, St. Mary cya Karongi , Stella Matutina cyo muri Rulindo ndetse n’Urwunge rw’amashuri rwa Espagna muri Nyanza.

Kubufatanye na minisiteri y’uburezi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gihinzwe uburezi hanatanzwe amahugurwa ku barimu ku nteganyanyigisho nshya ya minisiteri y’uburezi amahururwa akaba yaratazwe muri Rwamagana ,Kigali na Muhanga.

Paul Norman umuyozi ushinzwe abakozi n’ibikorwa muri MTN Rwnda yagize ati”twizeye ko ibikorwa by’abakozi ba MTN ndetse n’abakorerabushake bizagirira akamaro abanyeshuri ndetse n’abarimu mu rwego rw’uburezi .Mu gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga mu burezi, MTN ishyize imbere ibikorwa byo gufasha abaturage kandi biramba .”

Abakozi ba MTN bashimiwe ubwitange bwabo mu minsi 21 y’ubugiraneza kandi basezeranya abaturage ko ibikorwa bya MTN mu guteza imbere abaturage bizakomeza atari ibyo mu minsi 21 gusa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages