Isosiyete y’itumanaho, MTN Rwanda, yatangije uburyo bwo kwishyura fagitire z’amazi hakoreshejwe Mobile Money bikaba bivugwa ko bizorohera Abanyarwanda kuko bizagabanyiriza abenshi muri bo gutonda umurongo no gukora ingendo bajya kwishyura amazi.
Umuhango wo gutangiza uburyo wabaye tariki ya 2 Gashyantare 2015, witabirwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC (Water and Sanitation Corporation ), amabanki atandukanye ndetse na Minisiteri y’ibikorwa remezo.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, yemeje ko kwishyura hakorehejwe telefoni ari uburyo bwiza buzorohereza abaturage kwishyura amazi, anashimira inzego zose zabigizemo uruhare kugira ngo bibe byatangijwe.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Ebenezer Asante, na we yagize ati “Ikoreshwa rya MTN Mobile Money ku bakiriya bacu ni ingenzi cyane kuko bibafasha gukoresha neza igihe cyabo kandi bizanabafasha kudatinda kwishyura ndetse nta n’imirongo bazongera gutonda bajya kwishyura amazi.
Abaturage nibakoresha ubu buryo bizatuma bahorana amakuru y’uburyo bwo kwishyura amazi bityo bajye banishyura ku gihe kandi ntibazabireka.”
Asante yongeyeho ati “Kugeza ubu abafatabuguzi bacu bakoresha Mobile Money bagera kuri miliyoni ebyiri. Icyifuzo cyacu ni ukwizera neza ko abakiriya bacu babona serivisi nziza kandi ku gihe.”
*Kugira ngo wishyure amazi ukoresheje Mobile Money uca mu nzira zikurikira
*Kanda *182#
*Jya ahanditse “Pay Bill”
*Ujye ahanditse “Water”
*Andikamo nimero ya konteri (compteur) yawe
*Shyiramo umubare w’ibanga
*Haza amakuru yose ya konteri yawe Emeza ko ayo makuru ari yo
*Shyiramo umubare w’amafaranga wishyura
*Ongera ushyiremo umubare w’ibanga ngo wemeze ubwishyu
*Uhita ubona ubutumwa bwemeza ko wishyuye
Ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo korohereza abakiriya bayo kwishyura amazi, bukaba bwiyongera k’uburyo busanzwe bwo kwishyura umuriro w’amashanyarazi n’izindi.
MTN ikomeza gushishikariza abanyarwanda gukoresha mobile money kuko ari uburyo bwiza bwo kutikorera amafaranga (cashless) kandi bwizewe.



















TANGA IGITEKEREZO