00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yatangiye gutanga ubunani ku bafatabuguzi bayo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 29 November 2013 saa 02:09
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN yatangiye ibikorwa byo guha ubunani abafatabuguzi bayo. Ibi bikorwa byatangijwe no gushimira abafatabuguzi ba MTN Rwanda uburyo bakoranye na yo muri uyu mwaka wa 2013.
Abafatabuguzi bakaba barimo guhabwa ibikoresho bitandukanye birimo amakaramu, imipira yo kwambara, Porte-cle, n’ibindi bitandukanye.
Ibi bihembo birahabwa umufatabuguzi wa MTN wese ariko akabihabwa amaze kubazwa bimwe mu bibazo bitandukanye yabitsinda akabona guhembwa.
Nk’uko Semayira Leonard (…)

Nk’uko Semayira Leonard ushinzwe ibikorwa by’abafatabuguzi ba MTN Rwanda yabitangarije IGIHE, iki gikorwa kimaze icyumweru aho bagiye batanga ibihembo bitandukanye ndetse harimo n’amafaranga yo guhamagara.

Semayira yakomeje avuga ko habaga hateguwe ibibazo, wabisubiza neza ugahabwa ikarita yo guhamagara.

Gakuba Jean Bosco waganiriye na IGIHE nyuma yo guhabwa umupira wo kwambara, yadutangarije ko yishimiye igihembo MTN imuhaye. Ati “Uyu mwaka MTN ntako itagize ngo indabagize, none isoje impa umupira wo kwambara.”

MTN Rwanda iki gikorwa ni ngaruka mwaka, aho iha ibihembo abafatabuguzi bayo.

Semayira Leonard aganira n'abanyamakuru
Abafatabuguzi ba MTN Rwanda bahabwa ibihembo batsindiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages