Niyomugabo Audace yegukanye imodoka muri MTN Sharama yatanzwe ku nshuro ya cyenda, iza isanga iyo yigeze gutsindira mu myaka yashize.
Ubwo yashyikirizwaha iyo modoka kuri sitade Amahoro i Remera mu gitaramo umuhanzi Jay polly yamurikiyemo alubumu ye ‘Ikosora’ ku wa gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2014, Niyomugabo yavuze ko anezerewe birenze ku bw’amahirwe ahora amusekera.
Yagize ati “ Byanejeje sinabona uko mbivuga. MTN Sharama igitangira hari nko mu bihumbi 2011 natsindiye imodoka, iyakurikiyeho sinayitsindira ariko iy’uyu mwaka nyitsindiye ari imodoka ya cyenda batanze byaranshimishije.”
Niyomugabo yakomeje avuga ko ibanga yakoresheje nta rindi ari ugukina nta gucika intege kuko ngo iyo aza gucika intege ntibari gutombora imodoka ya mbere y’uyu mwaka ngo barinde bagera ku ya 8 agikina.
Yavuze ko iyi modoka ayibona nk’impano Imana imuhaye.
Ati” Imana yampaye impano idasanzwe iherekeza umwaka wa 2014 ni ibintu birenze, Imana yangiye imbere mu nzozi zanjye uyu munsi zabaye impamo, akanshi abantu basuzugura ibintu kandi bashobora kubyungukiramo nkuko bingendekeye.”
Yasoje avuga ko iyi modoka igiye kumwunganira nk’umunyeshuri warangije kaminuza mu mwaka wa 2013 nubwo yari asanganywe yindi imodoka yatsindiye.



















TANGA IGITEKEREZO