00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yahuje Western Union na mobile money ku bari mu Rwanda n’abari muri Cote d’Ivoire

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 6 July 2015 saa 09:30
Yasuwe :

Uwohereje cyangwa wohererejwe amafaranga kuri Western Union azajya ahita ayabona kuri mobile money ye, ayabikuze cyangwa ayishyure serivisi zitandukanye nko kwishyura amazi, amashanyarazi n’ibindi nyuma y’aho Sosiyete y’itumanaho MTN ihuje Western Union na Mobile Money ku bari muri Cote d’Ivoire n’abari mu Rwanda.

Kuri uyu wa 6 Nyakanga 2015, sosiyete MTN ikorera mu bihugu 22 ku mugabane wa Afurika yagiranye ubufatanye na Western Union mu buryo bwo koroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati y’abatuye muri ibyo bihugu.

Uretse kuba bizongera umubare w’abohererezanyaga amafaranga hakoreshwe Western Union, bizafasha abanyarwanda kubasha kubikuza amafaranga yabo ku biro (Agencies) birenga 400 mu Rwanda za Western Union ndetse na 1,350 muri Cote d’Ivoire.

Abaturage, inshuti, abavandimwe bamwe baba mu Rwanda n’abo muri Cote d’Ivoire bazajya boherezanya amafaranga uko babyifuza n’igihe babishakiye.

Umuyobozi mukuru wa Western Union Khalid Fellahi yagize ati: “Western Union ikomeje kwaguka hirya no hino muri Afurika, yorohereza abakiriya kwakira no kohererezanya amafaranga byihuse.”

Yakomeje avuga ko Western Union igamije kuzamura ubukungu bwa Afurika, uyu mubagabane ukava mu bucuruzi bwa gakondo ahubwo igakora amasaha 24, iminsi irindwi kuri irindwi.

Muri Mata 2015, MTN yari ifite miliyoni 27,4 bakoresha serivisi za mobile money mu bikorwa 14 bitandukanye, ibyo bikorohereza abakiriya kohererezanya amafaranga ndetse no kwishyura serivisi bakeneye hirya no hino ku Isi.

Serigne Dioum ushinzwe serivisi za mobile money muri MTN Group yatangaje ko iyo sosiyete ari yo iyoboye izindi z’itumanaho muri Cote d’Ivoire, aho ifite abafatabuguzi miliyoni 8,3 kandi abagera kuri miliyoni 2,6 bari muri mobile money.

Serigne ati “MTN yiyemeje gutanga serivisi zishingiye ku dushya zituma ubuzima bw’abakiriya barushaho kuba bwiza.”

Guhuza mobile money na Western Union bizafasha abantu kohereza no kwakira ku buryo bwihuse amafarnga hirya no hino ku Isi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages