Mu 1998 nibwo iyi sosiyete ibarizwa muri MTN Group yo muri Afurika y’Epfo yatangiye gukorera mu Rwanda. Ni ryo shami rya mbere ry’iki kigo ryatangiye gukorera hanze y’icyo gihugu.

Ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Nyakanga hizihizwaga imyaka MTN imaze ikorera mu Rwanda, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb.Claver Gatete, yavuze ko iki kigo cyatanze umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu birebana n’ikoranabuhanga, itumanaho na serivisi z’imari.

Ati “MTN yatanze umusanzu ukomeye mu gutuma benshi bagera kuri serivisi z’imari, ndetse ibegereza serivisi z’imari izana Mobile Money. Umwaka ushize MTN yatumye habaho guhererekanya amafaranga inshuro miliyoni 139, hahererekanywa nibura miliyoni 137 Frw buri kwezi. Ibi byagize uruhare rugaragara mu gutuma abagerwaho na serivisi z’imari ku rwego rw’igihugu bava kuri 48% mu 2018 bagera kuri 72% mu 2012 na 89% mu 2016.”

Iki kigo kandi kigira uruhare mu gutanga akazi, kuko uretse abantu 300 bahawe akazi gahoraho, hari abacuruzi bagera ku bihumbi 60 bakorana na MTN Rwanda buri munsi.

Iki kigo kandi kinagira uruhare mu kwiyongera k’umusaruro mbumbe w’igihugu binyuze mu bwoko butandukanye bw’imisoro gitanga buri mwaka. Kinakoresha kandi 1% by’inyungu mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko iyi sosiyete yatangiye gukorera mu gihugu mu gihe cyahanganaga n’ingaruka za Jenoside, kandi bigoye kubona ikigo cy’ubucuruzi cyaza kuhashora imari.

Ati “Ntabwo ari ibintu byatunguranye kuba MTN yarahisemo ko u Rwanda ruba aha mbere ishyize ishami hanze ya Afurika y’Epfo […]. MTN yabashije gushinga imizi mu muryango Nyarwanda kubera uburyo ihuza abantu hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’imiterere y’ibicuruzwa byacu.”

Yakomeje avuga ko kandi ibyo bagezeho babikesha gahunda ya leta y’u Rwanda yo guteza imbere ikoranabuhanga no kugeza serivisi z’imari kuri bose, anashimangira ko MTN Rwanda idateze gutezuka ku ntego yihaye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa, yashimye uruhare rukomeye MTN Rwanda yagize mu mpinduka mu itumanaho no gushishikariza abantu kutagendana amafaranga mu ntoki ibashyiririraho uburyo bworoshye bakoresha, anavuga ko ari mu batangiranye n’iki kigo aho nimero ya telefoni akoresha uyu munsi yayiguze mu 1998.

Muri ibi birori byitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umuyobozi mukuru wa MTN Group, Rob Shuter n'Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishizwe iterambere, RDB, Clare Akamanzi, hatangwa n'ibihembo ku bacuruzi bakoranye na MTN Rwanda kuva yatangira mu 1998 n’abakiliya bamaze imyaka 20 bakorana nayo.

Abari batumiwe muri ibi birori kandi nabo bagize amahirwe yo gutombora ibihembo bitandukanye birimo telefoni za Blackberry KeyOne, Huawei n’itike yo kujya gutemberera i Dubai kandi ukishyurirwa ibyo uzakenera byose uriyo.

MTN itangaza ko kwizihiza imyaka 20 iki kigo kimaze gitanga serivisi zitumanaho mu Rwanda biteganyijwe kuba muri uyu mwaka wa 2018 wose, ahazakorwa ibikorwa bitandukanye bizahuriza hamwe abakozi, umuryango Nyarwanda, abanyamigabane, n’abakiliya.

Iki kigo cyinjiye ku isoko ry'u Rwanda mu ibihe bigoye kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yararusenye bikomeye, ndetse Perezida Kagame aheruka kuvuga ko hifashishijwe amafaranga yakusanyijwe mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Aherutse kubwira Televiziyo y’u Rwanda ati “Igice cya ya mafaranga cyakoreshejwe mu kugura imigabane muri MTN dore ko na mbere yashidikanyaga kuza mu Rwanda yibaza iti ni gute dushora imari muri iki gihugu cyasenyutse? Turababwira tuti turashaka kwiyemeza iki kintu hamwe namwe, twaguze 51% by’imigabane bo basigarana 49% tunabarekera ubuyobozi.”

Ubu MTN Rwanda imaze kuba ubukombe mu gihugu kuko imibare iheruka y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, yerekana ko muri Gicurasi 2018 yari ifite abafatabuguzi 4 089 560.

Abantu benshi bari babukereye mu birori MTN yizihirijemo imyaka 20 imaze
Abantu benshi bari babukereye mu birori MTN yizihirijemo imyaka 20 imaze
Abanyamakuru Georgie Ndirangu (hagati) na Isheja Sandrine bari kumwe na Rob Shuter uyobora MTN Group
Abanyamakuru Georgie Ndirangu (hagati) na Isheja Sandrine bari kumwe na Rob Shuter uyobora MTN Group
Buri umwe yashakaga gutahana ifoto y'urwibutso kuri uyu munsi ukomeye mu mateka ya MTN Rwanda
Buri umwe yashakaga gutahana ifoto y'urwibutso kuri uyu munsi ukomeye mu mateka ya MTN Rwanda
MTN yashimiye abakoranye nayo mu myaka yose imaze mu Rwanda
MTN yashimiye abakoranye nayo mu myaka yose imaze mu Rwanda
Abatumirwa bagize umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo
Abatumirwa bagize umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo
Uyu munsi witabiriwe n'abantu batandukanye wabereye muri Serena Hotel
Uyu munsi witabiriwe n'abantu batandukanye wabereye muri Serena Hotel
Abakiliya n'abacuruzi bakorana na MTN bari babukereye
Abakiliya n'abacuruzi bakorana na MTN bari babukereye
Umunyamakuru wa CNBC, Georgie Ndirangu ni umwe mu bayoboye ibi birori
Umunyamakuru wa CNBC, Georgie Ndirangu ni umwe mu bayoboye ibi birori
Umunyamakuru Sandrine Isheja wari uyoboye ibi birori yahaga abatumirwa ijambo bakavuga icyo batekereza kuri MTN Rwanda
Umunyamakuru Sandrine Isheja wari uyoboye ibi birori yahaga abatumirwa ijambo bakavuga icyo batekereza kuri MTN Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi nawe yari muri ibi birori
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi nawe yari muri ibi birori
Bahawe umwanya uhagije wo gufata amafoto y'urwibutso
Bahawe umwanya uhagije wo gufata amafoto y'urwibutso
Aba batumirwa bari bategereje kumenya icyo buri umwe yatomboye
Aba batumirwa bari bategereje kumenya icyo buri umwe yatomboye
Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda (Iburyo) afata ifoto y'uwibutso n'umwe mu batumirwa
Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda (Iburyo) afata ifoto y'uwibutso n'umwe mu batumirwa
Habaye n'umwanya wo gucinya akadiho bishimira ibyiza MTN Rwanda yagezeho mu myaka 20
Habaye n'umwanya wo gucinya akadiho bishimira ibyiza MTN Rwanda yagezeho mu myaka 20
Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Smart Africa
Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Smart Africa
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Gatete Claver
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Gatete Claver
Minisitiri Gatete aganira n'umwe mu bitabiriye ibi birori
Minisitiri Gatete aganira n'umwe mu bitabiriye ibi birori
Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa yashimye umusanzu MTN yatanze mu guteza imbere itumanaho mu Rwanda
Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa yashimye umusanzu MTN yatanze mu guteza imbere itumanaho mu Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]