Hitayezu Jerome ufasha abahinzi mu karere ka Kirehe yashyikirijwe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 12 yatsindiye muri tombola ya MTN Rwanda ”Sharama” y’uyu mwaka.
MTN itegura Tombola ya Sharama buri mwaka mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani neza.
Hitayezu yavuze yatsindiye iyi modoka kuko atigeze acika intege umunsi n’umwe ndetse yemeza ko kugira ngo yayitakajeho amafaranga ibihumbi 75 gusa.
Yagize ati “ Njye sinigeze ncika intege kuko ku munsi noherezaga nk’ubutumwa bugufi (SMS) 100, ubu ni nk’aho nyitsindiye ku mafaranga ibihumbi 75 gusa, bisaba kudacika intege”.
Yakomeje avuga ko izamufasha muri gahunda ze zo mu buzima bwa muri munsi zirimo no kumufasha kugera ku ishuri kuko ashaka gukomeza amasomo ye muri Kaminuza i Butare.
Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa muri MTN” Annie Tabura ,nawe yasabye abakiriya ba MTN gukomeza kugerageza amahirwe yabo kuko ibihembo bisigaye ari byo byinshi.
Yagize ati “Dushaka ko buri Munyarwanda agira icyo atsindira muri iyi gahunda ya Sharama, rero twaje aha kugira ngo tunagaragarize abaturage ko uwatsindiye imodoka ayihabwa tukanayimugereza aho atuye, turabasaba abadafite Sim Card kuzigura bakagerageza amahirwe bakanda *4100# bagakurikiza amabwiriza bahabwa kuko ibihembo bigaye aribyo byinshi”.
Sharama ya 2014 ntisa nk’izayibanjirije kuko yo irimo ibihembo byinshi kandi bifatik birimo imodoka 12.



















TANGA IGITEKEREZO