Nyuma ya gahunda y’amezi abiri ya Data Festival, MTN Rwanda uyu munsi yatangije indi gahunda yuzuye udushya yitwa Data Expo irabera ku Ishami rya MTN riri mu nyubako UTC mu mujyi wa Kigali zose zikazarangira ku wa kane Ku ya 16 Ukwakira.
Data Expo irimo ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga, birimo na telefoni zigura amafaranga y’u Rwanda 6 800. Telefoni zose zizagurishirizwa muri iri murikagurisha zizaba zirimo Sim Card . Izifite internet zo zizagurishwa harimo na MB 500 za internet y’ubuntu.
Izi gahunda, “Data Fest” na “Data expo” zigamije kwegereza abaturage ikoranabuhanga rigezweho mu isakazamakuru.
Mu mezi abiri ashize abakozi ba MTN bazengurutse imihanda ya Kigali bigisha abakiriya bayo kuri servisi z’isakazamakuru zirimo internet, Cloud, Wireless, Internet bundles n’ibindi.
Muri iyi gahunda kandi, MTN yasuye za kaminuza zitandukanye isobanurira abanyeshuri akamaro ka internet n’ibikoresho bya make bayibonamo.
Mu ntego yihaye yo kugeza ikoranabuhanga ry’isakazamakuru mu Banyarwanda, MTN yazaniye abakiriya bayo ubwoko bwinshi bwa Telephoni zigezweho, Tablets, Mudasobwa zigendanwa, Modem n’ibindi.
Izi gahunda zose zigamije kuzamura umubare w’abakiriya ba MTN bakoresha serivisi z’isakazamakuru bakazagera kuri 65% mu mpera z’uyu mwaka.
MTN Rwanda( MTN RWANDACELL Ltd ) ni yo sosiyete ya mbere y’itumanaho yageze mu Rwanda itangira ibikorwa byayo mu 1998. Ifite abafatabuguzi miliyoni eshatu n’ibihumbi 600 bakiyongera kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO