00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yatangije uburyo bwo kwishyura lisansi hakoreshejwe Mobile Money

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 16 July 2015 saa 08:15
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN ku bufatanye na sosiyete icuruza Peteroli (SP) batangije uburyo bwo kwishyura serivisi zose zitangwa n’iyo sitasiyo hirya no hino mu gihugu hakoreshejwe uburyo bwa Mobile Money.

Ku ishami rya sitasiyo ya SP i Remera ya Gatatu ni ho umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’ubwo buryo bwa mobile money hishyurwa lisansi n’ibindi bikorwa byose bikorerwa kuri sitasiyo.

Munyampundu Norman, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN yatangaje ko igikorwa cyo kwishyura lisansi, peteroli, benzine n’ibindi bikorwa byose bikorerwa kuri sitasiyo, bikaba bije bikurikira izindi serivisi zo kwishyura imisoro, amazi, umuriro n’izindi nyinshi hagamijwe korohereza abakiriya.

Ati “Uyu munsi twarawukoreye haba ku ruhande rwa MTN ndetse SP, hari ibintu byinshi biba byarakozwe kugira ngo dushake icyakorohereza abakiriya bacu.”

Alex Karenzi, asobanura ibirebana n'imyishyurire n'inyemezabwishyu ku wishyuye akoresheje Mobile Money

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Nkusi Mukubu Gerard yavuze ko gukoresha uburyo bwo kudakoresha amafaranga (cashless) hishyurwa serivisi zo kuri sitasiyo bikwiye no gukwirakwizwa mu Karere u Rwanda ruherereyemo kugira ngo iterambere ruriho n’ibindi bihugu biryungukireho.

Uburyo bwo gukoresha mobile money hishyurwa lisansi cyangwa izindi serivisi itangirwa kuri sitasiyo 25 za SP mu Rwanda, kandi nta mafaranga akurwa ku mukiriya uguze nk’uko bigenda iyo umuntu abikuza bisanzwe, aho akurwaho amafaranga kubera serivisi ahawe.

Mu rwego rwo gufata neza abakiriya, uzajya yishyura akoresheje Mobile Money bazajya bagabanyirizwaho amafaranga y’u Rwanda 10 kuri litiro (10Frw/L).

Musinguzi James ukora akazi ko gutwara abantu muri taxi Voiture wakoresheje ubwo buryo ku nshuro ya mbere yatangaje ko yishimiye iyo gahunda.

Ati “Ntabwo badukata amafaranga iyo ari lisansi ya bitatu bayiguha yose kandi ni byiza bizadufasha kuko iyo ufite amafaranga mu mufuka ushobora kuyangiza ariko kuri mobile money uritwararika.”

Ikindi ni uko uguze ahabwa inyemezabwishyu itangwa n’akamashini gakorana na mobile money iba iriho ibyo yakorewe byose n’uwamwakiriye kuri sitasiyo.

SP yari isanzwe ikoresha uburyo bwo kwishyuza hakoreshejwe kashi, Visa Card n’ubundi buryo bwose bw’ikoranabuhanga, noneho ubu hakaba haniyongereho mobile money.

Aba mbere bahise batangira kunyunguta kuri ubwo buryohe bwo kwishyura bakoresheje Mobile Money

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages