Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ukwakira 2017, ni bwo MTN Rwanda yatangiye igikorwa cyo kuganiriza no gushimira abafatabuguzi bayo ihereye mu nyubako y’ubucuruzi ya CHIC mu Karere ka Nyarugenge.
Muri iyi gahunda yo gushimira abafatabuguzi ba MTN, abakozi b’iyi sosiyete bakora akazi ko kwegera abakiliya, bakabaganiriza bakumva ibibazo bafite n’uko bishimira serivisi bahabwa ndetse hakaba n’umwanya wo kubashimira babaha impano zitandukanye zirimo telefone, modem n’ibindi.
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda buvuga ko iyi gahunda ifite akamaro kanini kuko ituma abakiliya barushaho kubagirira icyizere no kubagana ari benshi.
Munyampundu Norman wari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda muri iki gikorwa, yabwiye IGIHE ati “Iki gikorwa ngarukamwaka cyo gushimira abakiliya bacu tubabwira ko twishimiye nk’abayobozi ba MTN kuba bakomeje kutugana, kuko mu myaka 19 tumaze abakiliya bacu ntabwo badutengushye cyane cyane ko tukiri ku isonga mu itumanaho mu Rwanda kubera gukorana nabo neza.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda inafasha no kumenya serivisi MTN ikwiye kongeramo imbaraga kugira ngo abakiriya barusheho kunogerwa.
Abafatabuguzi ba MTN bayishimiye iki gikorwa. Umwe yagize ati “Ibi MTN ikora ni byiza kuko bitugaragariza ko ihora izirikana abakiliya bayo idahora itekereza inyungu gusa idukuramo.”
Nubwo iki gikorwa cyatangiriye i Kigali biteganyijwe ko iyi gahunda yo kuganira n’abakiliya ba MTN Rwanda izamara ukwezi, ikazagera hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO