00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gusoza Expo, hahembwe abamurika bitwaye neza

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 13 August 2015 saa 07:20
Yasuwe :

Ubwo hasozwaga imurikagurisha mpuzamahanga ryaberaga i Kigali ku nshuro ya 18 hahembwe abari baje kumurika ibikorwa byabo bitwaye neza kurusha abandi.

Umuhango wo gusoza iri murika wabaye kuwa 12 Kanama 2015, aho hanahembwe abamurikaga ibikorwa byabo bitwaye neza kurusha abandi.

Umurika wahize abandi yabaye MTN Rwanda, ikigo gikora ibijyanye n’itumanaho mu gihe ku mwanya wa kabiri haje Bralirwa naho ku mwanya wa gatatu haza Ikigo k’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA.

Mu bandi bahawe ibihembo, harimo uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol, rwahize abandi bamurikaga mu kwakira neza abakiriya. Naho, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyahize ibindi bigo bitanga serivisi z’ubwishingizi byari byitabiriye iri murikagurisha.

MTN Rwanda niyo yahize abandi bamurika

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, wasoje kumugaragaro iri murikagurisha yavuze ko uyu aba ari umwanya abacuruzi baba babonye ngo bigire ku bandi bityo barusheho kuvugurura ibyo bakora ndetse banagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Utahana ishyari ryiza kandi ukabyigiraho kugira ngo ubutaha uzagaruke hari icyo wahinduye ku bintu ucuruza. Ibi byose iyo ubiteranyije bifite icyo byongera ku iterambere ry’igihugu muri rusange.”

Kanimba yanagarutse ku kibazo cyagaragajwe n’abamurika bavuze ko babona aho iri murikagurisha ribera ari hato, abizeza ko mu myaka itarenze itatu hazaba habonetse ahandi hantu hisanzuye rizajya ribera.

Uretse ibihembo nyamukuru bitatu, hanatanzwe ibihembo ku byiciro bitandukanye byagiye byitwara neza ndetse hanashimirwa by’umwihariko abagize uruhare mu kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

Iri murikagurisha ryari ryitabiriwe n’ibihugu 18 n’u Rwanda rurimo, abamurika bakaba bari 383 mu gihe abasuye bose hamwe bagera ku bihumbi 275.

Abahagarariye Bralirwa bahabwa igihembo
RBA yabaye iya gatatu
Skol yahize abamurika kwakira neza abakiriya
Abakozi ba Skol bashyikirizwa igihembo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages