Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 BRD imaze iteza imbere imishinga y’ishoramari mu Rwanda, ku nshuro ya mbere yateguriye imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bayo.
Ibigo birindwi byitabiriye imurikagurisha ryateguwe na BRD birimo Entreprise Urwibutso Nyirangarama, Inyange Industries, Crystal Bottling co. Ltd, East African Granite Industries, Trust Industries Ltd, Kinazi Casava Plant na Rugali Ltd (Kinyinya Farm).
Ubuyobozi bwa BRD buratanga ikaze mu kwihera ijisho ku bakoranye na yo, bakomeje kugaragaza ibikorwa byabo mu imurikagurisha ririmo kubera ku cyicaro gikuru cyayo, ryatangiye ku ya 12 Kanama rikazasozwa ku ya 14 Kanama 2013.
Ubuyobozi bwa BRD butangaza ko iri murikagurisha barishyizeho mu rwego rwo kugaragaza ibyo bamaze kugeraho, ndetse no gufasha abafatanyabikorwa bayo kumurika ibyo bagezeho, babifashijwemo na BRD yagiye ibaha inguzanyo mu gukora imirimo yabo.
Joy Gatera umwe mu bo twasanze mu imurikagurisha rya rya BRD, afite sosiyete yitwa Rugali Ltd (Kinyinya farm), akora umurimo wo kugurisha amagi ava mu nkoko ze yiyororeye zitanga umusaruro w’amagi gusa.
Avuga ko BRD yamugejeje kuri byinshi birimo no gutuma umushinga we ukura ukamenyekana mu Rwanda hose. Avuga ko amaze gutanga akazi ku baturanyi be bagera kuri 25 kandi bahoraho.
Agira ati “Ubu ngeze ku rwego rwo kugurisha udufungo tw’amagi 300 ku munsi, kamwe kagizwe n’amagi mirongo itatu.”
Avuga ko muri iri murikagurisha rya BRD byamufashije kumenyekanisha ibyo akora, ndetse bituma ashyira no ku giciro cyo hasi, aho amagi 30 ayagurisha ku mafaranga ibihumbi bibiri gusa.
Crystal Bottling co. Ltd, uruganda rukora ibinyobwa bidasembuye rukorera i Kanzenze mu karere ka Bugesera, bari mu baje kumurika ibikorwa byabo mu imurikagurisha ryateguwe na BRD, bavuga ko byabashimishije mu kuryitabira dore ko bifuza kumenyekana, mu gihe uru ruganda rutaramara umwaka rutangiye.
Amafoto/Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO