Umuyobozi wa RSB, Raymond Murenzi, yabwiye itangazamakuru kuwa 3 Gashyantare 2017, ko bishimira ibimaze kugerwaho mu kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge kuko byinshi muri ibi bicuruzwa byahawe icyemezo mu myaka irindwi ishize.

Ati” Tumaze kugera ku bicuruzwa birenga 370 bikorerwa mu Rwanda tumaze guha ibirango by’ubuziranenge. Twizera ko ibyo birango by’ubuziranenge byatanzwe byerekana ko ibyo bicuruzwa bimeze neza ndetse bihabwa abaguzi babikoresha nta nkomyi.”

Nubwo ibicuruzwa bimaze guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge ari bike ugereranyije n’imyaka RSB imaze dore ko yatangiye gukora mu 2002, Murenzi avuga ko intambwe imaze guterwa ari iyo kwishimirwa kuko mbere ya 2010 ibicuruzwa bibiri gusa aribyo byonyine byari bifite iki cyemezo.

Ni mu gihe bamwe mu bafite inganda nto n’iziciriritse binubira ko kubona ikirango cy’ubuziranenge cya RSB (S-Mark) basabwa ibintu byinshi kandi bigoye bigatuma babyihorera ari nako amahirwe yo kugeza ibyo bakora ku isoko mpuzamahanga agenda agabanuka.

Kuri iki, Murenzi yavuze ko ibyo babasaba ari ibintu by’ibanze buri wese ufite uruganda yagakwiye kuba afite ndetse akemeza ko umuntu umara imyaka ibiri akora atarabona icyangombwa cy’ubuziranenge, ibicuruzwa bitagakwiye kuba bigaragara ku isoko.

Ati” Ubuziranenge ni ubuzima bw’abantu, uramutse ubwiye umucuruzi uti iby’ubuziranenge ndabyoroheje, ejo mwabona ibyo mwaba murya mu ngo zanyu zitandukanye. Ntekereza ko ubuziranenge nta kujenjeka kwabamo, uko byaba bimeze kose.”

Yanagarutse kandi ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu byo mu karere, avuga ko nubwo biba byaragenzuriwe aho bikomoka iyo bigeze mu Rwanda byongera gupimwa.

S-Mark nicyo kirango cy’ubuziranenge cyibanze cyemerera igicuruzwa kuba cyajya ku isoko ryo mu gihugu no hanze yacyo.

RSB ifite inshingano zo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, gukurikirana uburyo ashyirwa mu bikorwa no gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku bicuruzwa na serivisi zitandukanye.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi
Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi

[email protected]